• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Editorial 22 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 21 Werurwe 2021, nibwo urubuga rwa internet rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, rwatangaje ko umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yarubwiye ko bateganyije ko mu gihe shampiyona izaba ikomorewe, izakinwa mu matsinda ndetse ikaba yatangira tariki ya 15 Mata 2021.

Nyuma yaho iyi nkuru igiye hanze, umuvugizi w’ungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yahakanye ibyatangajwe na CAF mu izina rye by’igihe shampiyona izatangirira aho yavuze ko nta n’umwe ushinzwe itangazamakuru muri CAF bigize bavugana.

Abinyujije ku rukubuga rwe rwa Twitter, Jules Karangwa yahakanye aya makuru avuga ko nta muntu n’umwe wo muri CAF bigeze bavuganye kandi ko atatangaza igihe shampiyona izagarukira na leta itarafungura ibikorwa by’imikino.

Ati“ku mugaragaro mpakanye iyi nkuru ya CAF, nta muntu n’umwe wo mu ikipe ishinzwe itangazamakuru muri CAF twigeze tuvugana ku isubukurwa rya shampiyona. Ni gute nakwemeza amatariki y’igihe shampiyona izagarukira mu gihe na guverinoma itararasubukura ibikorwa bya ruhago?”.

Jules Karangwa kandi yavuze ko nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basabye uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bya ruhago hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo, nyuma yo gusuzuma ubusabe iyi minisiteri ikazasuzuma ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima bakabona gutanga uburenganzira bwo gusubukura imyitozo ndetse n’amarushanwa.

Nyuma yaho ibyemezo by’Inama y’abamanisitiri yateranye tariki ya 15 Werurwe 2021 ikavuga ko Minisiteri ya Siporo ariyo ifite uburenganzira bwo gutanga gahunda yo gusubukurwa kwa shampiyona, nyuma yaho tariki ya 18 Werurwe 2021, iyi minisiteri yasohoye itangazo ivuga ko hashingiwe ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, imyitozo n’amarushanwa ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko amashyirahamwe abarizwamo akabanza gusaba uburenganzira.

2021-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Editorial 15 Feb 2024
“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Editorial 27 Oct 2017
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Editorial 16 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye
Mu Rwanda

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017
U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere
HIRYA NO HINO

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Editorial 04 Jun 2018
Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR
Mu Mahanga

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Editorial 28 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru