• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ubwanditsi 04 Jun 2021 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 1 Kamena 2021, Ingabire Victoire yatambukije inkuru mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza The Guardian anenga igihugu yashakaga kuyobora avuga ko kitagendera ku mategeko y’ibihugu bigize Umuryango uhuriye ku rurimi rw’icyongereza Common wealth, ndetse akavuga ko iyo nama imaze gusubikwa kabiri itagomba kubera mu Rwanda.

Ingabire avuga ko u Rwanda rwinjira muri Commonwealth yari yizeye ko u Rwanda ari igihugu kigiye kugendera ku mategeko, nyamara Ingabire yabangamiye kuva mu minsi yambere urugendo rw’u Rwanda mu kwinjira muri uyu muryango muri 2009 afatanyije n’abandi banzi bose b’u Rwanda, Gusa Ingabire yiyibagiza uwo ariwe ariko reka tugaruke ku bimenyetso byamufunze.

Hari tariki ya 12 Ukuboza 2010, ubwo Polisi yo mu gihugu cy’u Buholandi yasakaga bikomeye inzu Ingabire Victoire yabanagamo n’umugabo we Lin Muyizere ndetse n’imodoka bari batunze. Ibi byabyaye ku busabe urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwagejeje ku nzego zo mu Buholandi, nuko abapolisi 12 basaka inzu yose yari iherereye Zevenhuizen, hafi n’umugi wa Rotterdam nuko bohereze amadosiye ndetse na mudasobwa mu Rwanda basanzeyo. Umugabo wa Ingabire,  Lin Muyizere kuko yari azi ibyo bafashe yavugije induru ku ma Radiyo Mpuzamahanga kugirango batabyohereza mu Rwanda ariko biranga biba iby’ubusa. Polisi kandi yasatse n’inzu yundi muntu wari ukomeye muri FDU Inkingi yari iherereye mu mugi wa Bilthoven.

Inyandiko zashinje Ingabire kandi ntizavuye mu Buholandi gusa kuko hari n’izoherejwe n’ubushinjacyaha bwa Leta ya Kongo-Kinshasa.

Amadosiye yoherejwe mu Rwanda, yaje ashimangira ibyo ubushinjacyaha bwanshinjaga Ingabire, cyane cyane ko Ingabire yashinjwaga nabo bakoranaga muri FDLR harimo Col Nditurende na Lt Col Noel Habiyaremye na Maj Vital Uwumuremyi

Abasirikari bakuru bo muri FDLR bashinjaga uruhare rwa Ingabire gukorana nuwo mutwe

Ibimenyetso byoherejwe na Polisi y’u Buholandi, birimo inyandiko mvugo y’inama, impapuro zigaragaza ko yoherereje amafranga FDLR turabibagezaho mu mashusho nkuko byakoreshejwe mu rubanza.

Inyandikomvugo y’inama ya FDU Inkingi ishyiraho umutwe w’ingabo yafatiwe mu rugo rwa Ingabire na Polisi y’u Buholandi
Inyandikomvugo y’inama yafatiwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi
Inyandiko zigaragaza amatike y’indege yabo muri FDLR bakoresheje bajya kureba Ingabire i Kinshasa nkuko zatanzwe n’ubushinjacyaha bwa Kongo-Kinshasa

Inyandikomvugo y’inama ishyiraho umubare w’ingabo ndetse umukono w’intokiukosora ukaba ari uwa Ingabire nkuko byerekanwa hasi n’ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi
Ibaruwa isaba imbabazi Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika, umukono uhuye neza nibyo Ingabire yakosoraga mu nyandiko zishyiraho umutwe w’Ingabo
Inyandiko igaragaza umubare w’amafaranga Ingabire yohereje binyuze kuri Mujawayezu Speciose kuri Western Union akakirwa na Maj Vital Uwumuremyi. Speciose yemereye Polisi y’u Buholandi ko yari yatumwe na Ingabire ko uwo yohererezaga atari amuzi

Ingabire Victoire akomeje kwishongora ashaka kugaragaza ko ari umunyapolitiki w’amahoro, ariko nk’abandi banabose bafite ababyeyi bijanditse muri Jenoside, yumvikanye ahakana uruhare rwa nyina umubyara, Dusabe Therese wakatiwe burundu n’inkiko Gacaca kubera uruhare rwe mu kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa aho yari umuforomo.

2021-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!
Amakuru

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
Apotre Gitwaza Ntabyumva Kimwe n’Abavuga ko Iradukunda Liliane ataba Miss w’isi
SHOWBIZ

Apotre Gitwaza Ntabyumva Kimwe n’Abavuga ko Iradukunda Liliane ataba Miss w’isi

Ubwanditsi 08 Mar 2018
U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC
POLITIKI

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Ubwanditsi 10 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru