Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, ntikitabiriye amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc
Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Ukwakira 2021, nibwo Minisiteri ya Siporo yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ibamenyesha ko ikipe y’abagore itazakina umukino yari ifitanye na Djibouti mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc.
Ni ibaruwa yasubizaga, iyo Ferwafa yari yabandikiye ibasaba gutegura umukino, Minisiteri yabamenyesheje ko batakitabiriye kubera ko barumuna babo baherutse kunyagirwa na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abangavu bari munsi y’imyaka 20 kizabera muri Costa Rica muri 2022
Minisiteri yibukije Ferwafa kandi ko hashize igihe nta shampiyona ikinwa bityo ikaba ibona ko urwego bariho atari urwo guhangana ku ruhando mpuzamahanga
U Rwanda rwagombaga gukina na Djibouti kuya 20 Ukwakira 2021