Rwalinda P.Celestin benshi bita “Rwalindagiye” ku Mbuga nkoranyambaga udahwema gusebya u Rwanda n’Ubuyobozi ntacyo amarira Umuryango kuko nta n’icyo amariye mushiki we Nyirabahutu utuye muri Gatonde mu karere ka Gakenke.
Nyirabahutu yishimira ko Leta yamugabiye inka akagaya Musaza we kuko amwumva mu nkuru akaba amushishikariza kuva mu buyobe busebya igihugu cyimukamira amata.
Minister wa MINALOC, GATABAZI JM Vianney akimara kubona ishimwe rya Nyirabahutu yategetse ko inzu ye ivugururwa igatunganywa neza
Bamwe muri abo bakirindagira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, barimo Rwalinda Pierre Céléstin, Muri iyi nyandiko rero twifuje kugaruka ku mateka ya Rwalinda Pierre Céléstin, n’isano afitanye n’abajenosideri, kuko ariho akomora ubugome afitiye Abatutsi n’u Rwanda muri rusange.
Rwalinda Pierre Céléstin ni mwene Rukaza na Bizagwira, bo mu kagali ka Gashyamba, umurenge wa Janja mu yahoze ari Komini Rutonde mu Ruhengeri. Uyu se umubyara yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu.
Bizagwira we yapfuye mu minsi ishije, ariko akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Rwalinda avukana na Nyirabahutu ukinariho, akaba anafashwa muri gahunda ya “GIRINKA”
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda, ariko abamuzi bavuga ko iyo ahaba, aba yaramaze abantu, kimwe na Sebukwe Ruzinge wakatiwe n’inkiko gacaca akaza gupfa atarangije igihano cyo gufungwa burundu.
Uyu Ruzinge yari umucuruzi mu Kivuruga, akaba umutoni w’ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, ari naho akomora kuba Interahamwe ruharwa. Baramu ba Rwalinda aribo Gerald NSENGA wari umucuruzi,na Aloys Ngendahimana wabaye igikomerezwa muri Mineprisec na Mininter, aba bombi bakaba abajenosideri bakaze.
Umugore wa Rwalinda Pierre Céléstin, Nyiranganizi Febronia yakoraga kuri Radio-Rwanda, akaba umuhezanguni ukomeye, inkoramutima ya Yohani Bamwanga na Ferdinand Nahimana bari abavugizi b’abicanyi. Nyiranganizi kandi yari afite mwene se ukora muri Radio-Rutwitsi, RTLM, hakaba n’uwari wararongowe na Major Aloys Twambaze, umusirikari wa Ex-Far n’umujenosideri uzwi.
Nk’uko twabivuze, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda. Icyakora yari umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, byaje kubyara umutwe w’abagizi ba nabi, FDU, ari nawo arimo ubu. Ubu yigize umuvugizi wa bene wabo , akagerageza kubatagatifuza kandi bajejeta amaraso mu biganza. We n’izindi mburabwenge nibo bagurira abanyamahanga ngo barebe ko bagwira, bajye mu myigaragambyo y’abantu 20, yo gucengeza amatwara yo gupfobya no guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi