• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Editorial 21 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, ikomeje imyiteguro y’umukino bazakina na Mali ku wa Gatandatu, ni imyitozo yakurikiwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier.

Kuri uyu wa kane, nibwo iyi kipe y’Igihugu imaze iminsi irindwi yitoreza mu karere ka Huye ari naho izakinira uyu mukino ubanza, yabwiwe ko abanyarwanda bose bayiri inyuma basabwa na Perezida wa FERWAFA kuzitwara neza.

Ati “Tuzahera hano twitware neza, ibindi by’umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.”

Amavubi U-23 azajya gukina uyu mukino ari mu byishimo kuko kugeza ubu Amavubi U23 yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri kwezi gushize.

Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha wa 2023.

Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa umukino w’umunsi wa gatandatu uri buhuze ikipe ya Police FC ndetse na Etincelles FC.

Ni umukino Police FC igiye gukina nyuma yaho iheruka kunganya na APR FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka wabaye wari ikirarane mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ku ruhande rwa Etincelles FC yo iheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo yanganyaga na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe, ni mumukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kane w’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko uyu mukino uri buhuze aya makipe yombi ubera kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo guhera ku isaha ya ssa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 4 naho Etincelles yo iri ku mwanya wa 12 n’amanota 5.

2022-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Editorial 16 Mar 2021
Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Editorial 07 Mar 2018
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Editorial 20 Jul 2024
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero
INKURU NYAMUKURU

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Editorial 19 Nov 2017
Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside
Mu Rwanda

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Editorial 15 May 2018
Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho

Editorial 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru