• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Ubwanditsi 16 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umwiryane umaze igihe uvugwa muri wa mutwe w’Iterabwoba RNC, ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gishize akaba yari yaviriyemo ibigarasha 6 gusezererwa muri uwo mutwe ngo kubera kwigomeka ku butegetsi, ubu noneho anahitanye abari abategetsi ba RNC, barimo Kayumba Nyamwasa nyamara ari we washinze uwo mutwe w’iterabwoba.

Mu itangazo dufiyiye kopi, abayoboke ba RNC baravuga ko inama y’igitaraganya yabahuje muri izi mpera z’icyumweru, yanzuye ko abari bagize komite-nyobozi ya RNC bose birukanywe “kubera imikorere itagira icyerekezo”.
Abo ni:
1.Jérôme Nayigiziki wari Umuhuzabikorwa Mukuru.
2.Kayumba Nyamwasa wari Umuhuzabikorwa wungirije
3. Emmanuel Hakizimana wari Umuhuzabikorwa wa 2 akaba n’Umunyamabanga Mukuru.
4.Ali Abdul Karim wari umuhuzabikorwa wa 3

Ingoma ya Kayumba Nyamwasa rero isimbuwe na:
1. Ntwari Frank, chairman wa RNC. (Uyu ni muramu wa Nyamwasa, akaba yari aherutse kwirukanwa ku buyobozi bw’urubyiruko muri uwo mutwe)
2. Faustin Rukundo , umwungiriza wa mbere.
3. Jennifer Twamugira, umwungiriza wa 2.
4. Jean Paul Mushimye, umubitsi.
5. Abanditsi bakaba n’abavugizi: Denis Serugendo na Robert Mukombozi.
Ikindi, radio nsakazabinyoma bitaga “ITAHUKA” nayo yahindutse” Radio IHURIRO”, bivuze ko Serge Ndayizeye, umumotsi wa Nyamwasa, ahirimanye n’ITAHUKA yomonganiragaho, cyangwa se akemera kuyoboka agatsiko ka Frank Ntwari niba ashaka kuramira igifu cye.

Ntibiramenyekana niba Kayumba Nyamwasa n’abambari be bemera guhara ubutegetsi, akaba umuyoboke basanzwe, gusa abasesenguzi barasanga ahubwo amacakubiri na bombori bombori muri RNC ari bwo bitangiye.

Umwiryane muri iri tsinda ry’ibisahiranda nawo wagirango uri mu mahame-shingiro yaryo, kuko ubwa mbere Théogène Rudasingwa, Gahima Gerald, Ngarambe na Musonera batangiranye na Nyamwsa bamuteye umugongo, bashinga icyo bise” New RNC” .
Bidateye Kabiri hagenda Jean Paul Turayishimye, Thabita Gwiza na Bénoit Umuhoze, bashinze ikiryabarezi bise” ARC-Urunana”.

Yaba iyo RNC, byaba n’ibyo bitakaragasi biyikomokaho, byose nta murongo wa politiki uhamye wabibaza. Icyo bashyira imbere ni ugutuka u Rwanda n’Abayobozi barwo, bagamije kwibonera imisanzu ngo bisunikire iminsi.

Umunyarwanda yagize ati:”Ikinyoma ntikirara bushyitsi”.

Ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose, amaherezo ukuri kuragutamaza.

2023-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 04 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda
HIRYA NO HINO

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma umukobwa ahera iwabo kabone n’iyo yaba mwiza ate
HIRYA NO HINO

Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma umukobwa ahera iwabo kabone n’iyo yaba mwiza ate

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou
Amakuru

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Ubwanditsi 28 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru