• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu gusobanura impamvu bamaze imyaka 8 yuzuye mu mashyamba ya Kongo n’uBurundi batagera ku mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda no kugarira ingoma y’abajenosideri, “Jenerali” Habimana Hamada utegeka inyeshyamba za CNRD-FLN, kuri uyu wa mbere yashyize ku mbuga nkoranyambaga ijambo ryuzuyemo kwiheba, kubera ubujyahabi bwo kubundabunda mu bihuru, batazi niba bari burenze umunsi.

Habimana Hamada aterura avuga ko muri CNRD-FLN havutsemo udutsiko tw’amacakubiri(we yise “utudumbidumbi”) ngo dushingiye ku nda nini, irondakoko n’irondakarere.

Ibyo rero ngo byaciye intege abarwanyi, abatarazize akagambane no gusubiranamo hagati yabo, ngo bagwa mu bitero byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Habimana Hamada kandi yahishuye ko hari bagenzi be bafashwe mpiri, ubu ngo bakaba bafungiye mu magereza hirya no hino.

Gutakaza “Morale” kandi nk’uko umukuru wabo yabivuze, ngo byatumye abatari bake bahoze mu nyeshyamba za CNRD-FLN bahitamo kwishyikiriza “umwanzi”( aha ni u Rwanda yavugaga), abandi bata bagenzi babo mu bihuru, bahungira hirya no hino mu bihugu by’Afrika ndetse n’Uburayi. ” Jenerali” Hamada ati: “Gutahiriza umugozi umwe kwacu biracyari kure nk’ukwezi”.

Ikindi umukuru w’izi nkorabusa yagarutseho ni ugushimira ibihugu byabahaye byose ngo bagere ku ntego, ariko barinanirwa kubera kutagira impamvu barwanira, ubugwari n’amacakubiri.

Nubwo ateruye ngo avuge amazina y’ibyo bihugu, abarwanyi n’abayobozi ba CNRD-FLN bafatiwe ku rugamba bivugiye ko uyu mutwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo, no mu Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira, rihana imbibi n’u Rwanda.

Twibutse ko uyu mutwe ugizwe n’abiyomoye kuri FDLR, maze muri Gicurasi 2016 wiyita CNRD- Ubwiyunge, uhita unayoborwa na Irategeka Wilson waje kwicwa mu mwaka wa 2020.

Hari amakuru yavuze ko Wilson Irategeka yishwe n’ingabo za Kongo, ariko hakaba n’ayemeza ko ahubwo yaguye mu gico yatezwe na bagenzi be bo muri CNRD, bapfa imyanya, ibisabano n’ibisahurano.

Aho uwo mutwe wihurije na MRCD ya Paul Rusesabagina, byahindutse CNRD-FLN, ubu ikaba itegekwa na Habimana Hamada.

Nk’uko” Jenerali” Hamada abivuga rero, CNRD-FLN koko yahuye n’akaga gakomeye, cyane cyane ubwo abarwanyi n’abategetsi bayo bicwaga nk’udushwiriri, abandi amagana bagafatwa, barimo abavugizi bayo, Callixte Nsabimana””Sankara” na Cap. Herman Nsengimana.

Aba bo kimwe na bagenzi babo benshi, bagize amahirwe yo kuba ubu batekanye mu Rwanda, aho gukomeza kubundabunda no gufumbira amashyamba ya Kongo n’u Burundi, babizi ko batazanagera ku mugambi wabo mubisha.

2024-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara mu mazi abira

David Himbara mu mazi abira

Editorial 02 Jun 2016
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Editorial 15 Feb 2024
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 15 May 2018
Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Editorial 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru
Amakuru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Editorial 15 Dec 2023
‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP
ITOHOZA

‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP

Editorial 25 Jan 2017
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup
Amakuru

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Editorial 12 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru