• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Editorial 23 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Uyu mugani ushatse wawucira Perezida Tshisekedi wa Kongo wisunga abajenosideri bo ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana batsinzwe, ubu kaba babunza akarago, Tshisekedi wenyine akaba ariwe ukibabonamo abantu bagira icyo bafasha ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugani wanawucira izo mpehe zo kwa Habyarimana, zibwira ko Tshisekedi yazifasha kongera kwimika ingoma y’abajenosideri mu Rwanda, kandi uwo Tshisekedi nawe akubitwa iz’akabwana ku rugamba ahanganyemo na AFC/M23, ndetse abasesenguzi bakemeza ko ubutegetsi bwe buri ku manga.

Ari Tshisekedi rero ntacyo yafasha izo njijite zo kwa Habyarimana, nazo kandi ntacyo zamumarira mu kumwamururaho ibibazo akangari bimugose. Nguru urugero rwiza rw’ igisobanuro cy’umugani ugira uti:” Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Kuba ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bukorana bya hafi n’abajenosideri b’Abanyarwanda, byo nta nkuru ikirimo, kuko na Mobutu akiriho ntacyo atakoze ngo arwanirire ingoma y’abicanyi ya Habyarimana, nubwo bitayibujije guhirima. Igitangaje ahubwo ni ukubona na nyuma y’imyaka isaga 30, ubutegetsi bwa Kongo bukiziritse kuri izo nkorabusa, kandi bigaragara ko ubufatanye muri iyo myaka yose ntacyo bwatanze.

Ikinyamakuru “Jeune Afrique” giherutse kugaragaza uburyo umujenosideri Fabien Singaye ubu ari “sombambike” wa Perezida Tshisekedi, ndetse akaba ariwe uri inyuma ya wa mugambi wo kwimurira muri Kongo-Kinshasa ba bajenosideri 6, bamaze imyaka 4 bakerakera muri Niger.

Uyu Fabien Singaye yahoze ari maneko ku ngoma ya Habyarimana, by’umwihariko mu myaka ya za 90, akaba yari afite inshingano zo gutoteza Abatutsi bari impunzi mu mahanga, cyane cyane mu Burayi n’Amerika. Ubugome bwe yabukoreraga i Berne mu Budage, aho yari afite icyicaro.

Uyu munsi rero Fabien Singaye ni umuhuzabikorwa hagati ya Tshisekedi n’abajenosideri, mu rwego rwo gushakira amaboko FDLR ngo ishobore kurwanirira uwo Tshisekedi, nawe ayifashe gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Fabien Singaye ni umwana w’ingoma-ngome, kuko ari mwene André Singaye, wabaye umutoni kwa Habyarimana. Ubwo butoni bwanamugize umuherwe rurangiranwa, dore ko ariwe nyiri hoteli” Palm Beach” yari akataraboneka mu mujyi wa Gisenyi.

Ubucuti bwa “famille Singaye” na Perezida Tshisekedi ni umugambi wa Jenoside ukomeza.

Mu rwego rwo kwagura amarembo y’ingengabitekerezo ya jenoside, Habyarimana yashinze André Singaye gushora ibyo bifaranga muri Kivu y’amajyaruguru, maze ashingayo icyiswe” MAGRIVI”( Mituelle des Agriculteurs de Virunga), cyitwa ko ari ishyirahamwe ry’abahinzi bo karere k’ibirunga, kandi mu by’ukuri wari umutwe w’intagondwa z’Abahutu wari ugamije gutsemba Abatutsi bo muri Kongo.

Kuva MAGRIVI yagera muri ako gace, Abatutsi baho ntibongeye kugira uburenganzira nk’ubw’abandi Bakongomani. Barishwe, bamburwa amasambu n’amatungo, batangira kwangara, mbese akaga kabo gatangira ubwo.

Aho abajenosideri batsindiwe muri 94 bagahungira muri Kongo, ibintu byarushijeho kujya irudubi kuko MAGRIVI yari ibonye undi musada, maze Abatutsi bari bagihanyanyaza baratsembwa, abarokotse barahunga, ubu bakaba banyanyagiye mu nkambi zo mu bihugu byo muri aka karere.

MAGRIVI kandi n’ubu ” iracyakora”(kwica mu mvugo y’abajenosideri). Gusa, muri iyi myaka 30 ishize yahinduriwe izina kenshi: PARECO, Nyatura, n’ ayandi, ubu irigezweho rikaba ari Wazalendo.

Fabien Singaye kandi yari umusemuzi, akaba no mu batangabuhamya bakomeye ba wa “muryamanza” w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, washatse gushyira abayobozi bakuru ba FPR n’u Rwanda mu manza zitagira ishingiro, ariko umutego mutindi we ugashibuka akiwutega.

Muri ubwo bugambanyi bwose ariko nta gitangaje kirimo, urebye amateka y’uyu mugome, n’ibisanira afitanye n’abahekuye uRwanda.

Fabien Singaye ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, wamamaye nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahungu babiri ba Habyarimana nabo barongoye abakobwa ba Kabuga, bisobanuye ko Felisiyani Kabuga, André Singaye na Yuvenali Habyarimana bari ” bamwana”, kuko abana babo bashyingiranywe. Nubwo inyinshi muri izo ngo zitarambye, ntibikiraho urusobe rw’amasano hagati y’abajenosideri!

Ikindi twamenya ni ko Fabien Singaye ari inkoramutima ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi, amakuru yizewe akavuga ko Singaye ariwe uhagarariye ubucuruzi bwa sebukwe Kabuga mu mu mujyi wa Bujumbura.

Fabien Singaye kandi ni igikoresho cy’abantu nka Filip Reyntjens, Judi Rever, Charles Onana, Michella Wrong, Keneth Roth, n’abandi babura ibitotsi iyo nta nkuru mbi ivugwa ku Rwanda.

Ngayo rero amaboko Tshisekedi atezeho amakiriro. Uretse ko nabo ubwabo ari injijite zabuze amirukiro, n’ubusanzwe ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

2024-09-23
Editorial

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020
Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Editorial 07 Feb 2023
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Editorial 25 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Editorial 11 Feb 2022
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha
Amakuru

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Editorial 16 Jan 2025
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye
INKURU NYAMUKURU

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru