• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Abantu 25 bakurikiranweho kuba abarwanyi b’umutwe wa RNC, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafatiwe mu gikorwa cy’igisirikare cya Congo, kuri uyu wa Mbere bongeye gusubizwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare rwa Nyarugenge harebwa niba biteguye gutangira kuburana nyuma y’aho ubushize bari bagaragaje ko batiteguye gutangira kuburana.

Ubushize urubanza rwasubitswe bisabwe n’abakekwa bavuze ko bakeneye ikindi gihe cyo gushaka abunganizi mu mategeko mbere y’uko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza.

Kuri ubu abashinjwa 23 muri 25 bahawe abunganizi, umwe muri bo uza ku isonga, Major (Rtd) Habib Muthatiru, afite umwunganizi yishakiye witwa Paula Umulisa, naho undi yemeye kuziburanira.

Batatu kandi muri aba bunganirwa na Dismas Butera, bo bavuze ko nta mahirwe bagize yo kubonana nawe ngo baganire ku kwiregura kwabo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye gusubika urubanza ngo abakekwa bose babonane n’abunganizi babo, buvuga ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira bw’abashinjwa mu mategeko y’u Rwanda.

Umucamanza uyoboye ariko yavuze ko mu nyungu zo gukoresha igihe neza, urukiko rukomezanya n’abafite abunganizi babo bahari, urubanza rukaba ruzakomeza kuwa Gatanu.

Umwe mu bashinjwa yabwiye urukiko ko aziburanira kubw’ibyo nta bufasha bw’umunyamategeko azakenera mu rubanza.

Uwunganira Major (Rtd) Muthathiru, Paula Umulisa yahise abaza urukiko icyo we n’umukiriya we bakora mu rukiko rwa gisirikare agira ati: “Turashaka kumenya icyo abasivili bakora mu rukiko rwa gisirikare. Umukiriya wanjye ntabwo akiri umusirikare….ni iki mu by’ukuri arimo gukora muri uru rukiko?”

Mudhatiru yunzemo ko “atahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Abacamanza basabye akaruhuko bavuga ko basubira mu rukiko bemeza niba bafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza cyangwa rwakwimurirwa mu nkiko zisanzwe, bakaza gutanga umwanzuro mu kanya kari imbere.

Byibuze abanyamategeko 11 nibo bari mu rukiko bunganira abantu 20.

Abakekwa bose bakaba barafatiwe mu gikorwa cy’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Bose bahuriye ku byaha bine birimo kurema no kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe, ubugambanyi, kugambanira guverinoma iriho no kugirana imibanire na guverinoma y’amahanga.

Abashinjwa hafi ya bose ni Abanyarwanda ariko harimo n’Abagande, Abarundi n’Umunyamalawi.

Ni abarwanyi b’ihuriro rya P5 rihuriyemo imitwe itandukanye irwanya u Rwanda nka RNC na FDLR n’iyindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abashinjwa bose bafashijwe ndetse bakoroherezwa na Uganda n’u Burundi kugirango bagere mu mutwe wa P5, ibikorwa byawo bivugwa muri raporo y’impuguke za Loni yasohowe mu Ukuboza umwaka ushize.

2019-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024
Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Ubwanditsi 27 Aug 2019
“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Aug 2024
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 27 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”
INKURU NYAMUKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Ubwanditsi 08 Jun 2019
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
INKURU NYAMUKURU

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga
Mu Rwanda

Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga

Ubwanditsi 15 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru