Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rikomatanyije imikino itatu ariyo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku igare ndetse no koga rizwi nka Triathlon yegukanye imidari ibiri mu bagabo ndetse n’umudali umwe mu bagore.
Muri iri rushanwa ryabaye muri iki cyumweru dosoje rikaba ryarabereye mu mujyi wa Bangui wo muri Santrafika, abakinnyi babiri mu bagabo aribo NIYIREBA Innocent ndetse na GASHAYIJA Jean Claude begukanye imidali, ni mu gihe Saidati Mutimukeye yegukanye umudali mu bagore.
Kwitwara neza kw’abakinnyi b’abanyarwanda mu mujyi wa Bangui, ngo kwaturutse ku gushyigikirwa bikomeye n’ingabo ndetse n’abapolisi b’u Rwanda baba muri Santrafrika nkuko twabitangarijwe na MBARAGA Alexis perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Triathlon ari nawe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda.
Usibye kuba aba bakinnyi batatu baregukanye iyo midali, ku rundi ruhande Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’inyabutatu wa Thriathlon mu Rwanda, Alexis Mbaraga nawe yegukanye umwanya wa mbere mu basheshe akanguhe.
Iri rushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryasorejwe mu mujyi wa Bangui, ryari ryitabiriwe n’ibihugu birimo Santrafrika, u Rwanda, Tchad, Benin na Congo Brazzaville.