• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

Ubwanditsi 30 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje gushinga imizi Uganda aho ubu iganje cyane mu migambi yayo mibisha ku Rwanda ikaba inakomeje kwangisha Abanyarwanda bahatuye ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingirwashyaka rikaba n’umutwe w’iterabwoba RNC rya Kayumba Nyamwasa riravugwaho gushinga ikigo kigisha amatwara yawo Bugolobi muri Mpanga ya Kampala ku muhanda wa 21, ikigo kigisha ingengabitekerezo ya RNC kikaba cyarashinzwe mu nyungu z’urubyiruko rw’iyi ngirwashyaka.
Ubu ni uburyo bushya buri gukorwa na RNC nyuma yo kunanirwa gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ikigaragara ni uko icyo kigo kitazarama kuko ibigo by’imyitozo byashinzwe na RNC muri iyi misozi miremire ya Minembwe nabyo byacanyweho umuriro na FARDC, byashenywe n’ingufu zikomeye abahonotse bakagerageza guhungira muri Uganda bikanga ahubwo bagatabwa muri yombi n’ingabo za Congo bagasubizwa mu Rwanda.
Iki kigo cya RNC kikaba kirinzwe bikomeye n’abakorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) bambaye gipolisi ariko nk’uko bisanzwe bakaba batega bivamo kuko bavomera mu rutete

Biravugwa ko icyiciro cya 12 kimaze gusoza amasomo, kuri ubu hari kwigishwa icyiciro cya 13, aho abigamo bagenda bavanwa mu nkambi z’impunzi no mu bice batuyemo. Abanyarwanda n’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda nka Hoima, Mubende, Kiboga, Kakumiro, Nakivale n’ahandi akaba aribo bakunda gushishikarizwa kwitabira ayo mahugurwa.

Usibye ingengabitekerezo yigishirizwa muri iki kigo, ngo hongewemo n’amasomo yo gusesengura, imbaraga, intege nke, amahirwe ndetse n’imbogamizi zihari hataramenyekana impamvu ; Gusa uko biri kose iyagukanze ntijya iba inturo ibyo bakora byose babikorana icyoba kuko babonye ibyabaye kuri benewabo muri Kongo.

2020-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

RUSHYASHYA 31 Aug 2026
Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside
Mu Rwanda

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru