Guvernimona ya Afurika y’epfo yameye ibisobanuro bya leta ya Tanzania yafunze inahata ibibazo abanyamakuru babiri, umwe w’umunya Afrika y’epfo Angela Quintal na mugenzi we Muthoki Mumo bari bafatiwe muri Dar Es Salaam mu cyumweru gishize.
Ministiri Lindiwe Sisulu, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afrika y’epfo yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ko leta ye yemerenywa n’icyemezo cya leta ya Tanzania cyo gufunga aba banyamakuru binjiye k’ubutaka bwa Tanzania bakoresheje visa y aba mukerarugendo kandi bari bajyanywe n’ibindi (business zabo).
Abo banyamakuru binjira muri Tanzania bagenzwaga no kuganiriza abanyamakuru b’aba Tanzania ndetse n’ibigo bitangaza amakuru k’umunyamakuru waburiwe irengero.
Quintal, yahoze ari umwanditsi wa Mail & Guardian, Witness na Mercury ubu ni umuyobozi k’urwego rwa Africa wa komite irengera abanyamakuru ifite icyicaro muri New York naho Mumo agahagararira iyo komite muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Bafashwe bakuwe muri hotel ku wa Gatatu ushize n’inzego za Tanzania bahatwa ibibazo nyuma yo gusubizwa kuri hotel kubw’ubusabe bwa Ambasade ya Afrika y’epfo muri Tanzania.
Ministiri Lindiwe Sisulu yahamirije itangazamakuru ko Tanzania yubahirije amategeko yayo. Yanasezeranije itangazamakuru ko andi makuru yakwiyongera kw’ifatwa ryabo bazayamenyeshwa.