• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Editorial 09 Feb 2018 Mu Mahanga

Moses Ssekibogo [Mowzey Radio] amaze icyumweru yitabye Imana, mu kiriyo cye hakusanyijwe inkunga yo gufasha abasigaye gusa umuryango we wabuze irengero ry’amafaranga yatanzwe.

Mowzey Radio yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital. Yazize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar[ubu karafunzwe] i Entebbe.

Nyuma ya misa yo kumusabira yabereye muri Katedarali ya Rubaga, umurambo we wajyanywe kuri Kololo Airstrip kugira ngo abafana ibihumbi bari bahateraniye bamusezereho bwa nyuma.

Muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Gashyantare 2018, hakusanyijwe amafaranga yo gufasha abo Mowzey Radio yasize. Ahegereye isanduku ya Radio hashyizwe agasanduku kakusanyirijwemo aya mafaranga gusa umuryango wakakiriye uvuga ko watunguwe no kubura amafaranga.

Chimpreports ivuga ko aka gasanduku kacungwaga n’uwitwa Balaam[umwe mu bahoze bafasha Radio mu muziki]. Mu kiganiro n’umwe mu bagize umuryango wa Radio yavuze ko bakiriye agasanduku bagafunguye basanga karimo utunoti duke cyane mu gihe abashyizemo amafaranga babarirwaga mu magana.

Uyu muntu yagize ati “Mu gufungura asanduku twasanzemo miliyoni eshanu gusa z’amashilingi[ni nka miliyoni imwe irengaho make mu mafaranga y’u Rwanda], biteye agahinda. Nta biceri byarimo cyangwa inoti ntoya, hari harimo inoti z’amafaranga menshi gusa.”

Yongeyeho ati “Ntabwo byumvikana uburyo habuze n’umufana ushyiramo ibiceri. Ikindi giteye inkeke, kuki agasanduku kafunguwe kandi umuryango utabimenyeshejwe?”

Radio yashyinguwe kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso. Mu muhango wo gushyingura Radio kandi polisi yafatiyemo ibisambo birenga 20, bimwe byafatwaga bishikuza abantu telefone cyangwa bikora mu mufuka.

2018-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Editorial 02 Feb 2017
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Editorial 15 Feb 2024
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Editorial 15 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye
Mu Mahanga

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Editorial 26 Sep 2018
Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri
Amakuru

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Editorial 02 Nov 2021
IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano
Mu Mahanga

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Editorial 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru