Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Guinea yasoje imyitozo yayo ya nyuma mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.
Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bose 26 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ngo bitegure imikino ibiri izahuza u Rwanda na Guinea, gusa ku myitozo ya mbere yabaye kuri uyu wa gatandatu abakinnyi 4 ntabwo bari bagaragaye kubera ko ibisubizo bya COVID-19 byari byatinze kuboneka.
Nyuma y’imyitozo ibiri imaze guhuza abakinnyi b’Amavubi, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa mbere wa gicuti ukinwa kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa kumi zuzuye.
Abakinnyi bari batinze kubona ibisubizo ni Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mugenzi Cédric na Joeffrey Rene Assoumani.
Abakinnyi bashobora kubanzamo: Hakizimana Adolphe, Usengimana Faustin, Niyigena Clement, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Ruboneka J Bosco, Muhire Kevin, Byiringiro Lague, Usengima Danny, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.
Umukino wa kabiri wa Gicuti uzahuza aya makipe yombi uzakinwa nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga ko uzaba tariki ya 6 Mutarama 2022.
Ikipe y’igihugu ya Guinea yaje mu Rwanda kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika izatangira gukinwa uhereye ku cyumweru tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 6 Gashyantare 2022, ni igikombe kizakinirwa mu gihugu cya Cameroon.