• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Editorial 27 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Tuyisenge Christine w’imyaka 42 y’amavuko yamaze imyaka ibiri afungiranywe n’umugabo we mu nzu nyuma yo kumugara, anamushakiraho undi mugore, umuryango ntiwongera kumubona.

Mu 2010 Tuyisenge wari umuganga mu Bitaro bya Kigeme yarwaye ‘angine’ atinya ko zamuviramo umwingo, ajya kuzibagisha ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ariko aza kugira ibyago byo kumugara kuko ikinya cyamuvuyemo nyuma y’amezi ane, nta rugingo na rumwe anyeganyeza n’amaso yarahumye.

Mukuru wa Tuyisenge witwa Mushimiyimana Thérèsie yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko umuvandimwe we yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko biba iby’ubusa nyuma aza gucyurwa iwe n’umugabo ariko ntiyanamwitaho uko bikwiye nubwo yari yarahawe impozamarira.

Ati “Byageze igihe ibitaro bya CHUB byumvikana n’umugabo we witwa Munyeshyaka Jean Damascene ko bazamuha impozamarira ingana na miliyoni 48 Frw. Umugabo akimara kumva ko bagiye kumuha amafaranga yahise akura murumuna wanjye aho yari yaragiye kurwarira mu Bitaro bya Kanombe, amujyana iwe mu rugo.”

Nk’uko yakomeje abivuga, ngo guhera mu 2015 kugeza muri Kamena 2018 ntibari bazi amakuru y’umuvandimwe wabo kuko umugabo we atabemereraga kumusura.

Ati “Ntiyatwemereraga kumusura hari n’umunsi musaza wacu mukuru yaje yirirwa muri gare Nyabugogo yamwemereye ko amusura arangije arabyanga, twe twibwiraga ko ubwo yabonye amafaranga menshi ari we ayakesha amwitaho nta kibazo kugeza mu minsi ishize ubwo abantu baziranye baduhaye amakuru y’uko bamwishe nabi.”

Igihe cyaje kugera biyambaza inzego z’ibanze kugira ngo babashe kumubona.

Mushimiyimana yagize ati “Inzego z’ibanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo aho batuye ntibari bazi ko afite abagore babiri mu nzu kuko murumuna wanjye batamubonaga yahoraga mu nzu aho atagera hanze, twaragiye turabibabwira birabatungura cyane.”

Yakomeje ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo twagiyeyo ndi kumwe n’abandi bantu hamwe n’umukuru w’umudugudu twahasanze umukozi hamwe n’umugore, umugabo yari yagiye ku kazi babanza kwanga kutwakira baduheza ku irembo. Bageze aho umugore yarafunguye atwereka icyumba umuvandimwe wanjye arimo nuko twinjiyemo ahita adufungirana ashyiraho ingufuri noneho umukuru w’umudugudu twari kumwe ahamagara izindi nzego zirimo na Polisi niko kuza baradufungura baduha umuvandimwe wacu turamutahana.”

Mushimiyimana Thérèsie yakomeje avuga ko Tuyisenge basanze yarahinamiranye kurusha uko yari ameze akiri kwa muganga kuko atitabwagaho.

Ati “Yari yarishwe n’inzara, umubiri we uvuvuka ubona ko atitabwaho. Ubu nahise mujyana iwanjye mu Karere ka Rubavu, ari kwitabwaho n’abaganga. Ibi nibyo twabonye byihutirwa nta kindi turatekereza.”

TV1 yifuje kumenya icyo umugabi w’uwo mugore avuga kuri ibi bibazo, asubiza agira ati “Nta makuru nshaka gutanga kuri icyo kibazo.”

Munyeshyaka Jean Damascene na Tuyisenge Christine babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akaba yaritabye Imana hasigaye umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko akaba arerwa na mukase.

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Editorial 02 Apr 2019
Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Editorial 04 Mar 2016
Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Editorial 25 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Editorial 22 May 2018
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!
Amakuru

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru