• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Ubwanditsi 28 Nov 2016 Amakuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo rwakiriye bwa mbere LT. Seyoboka Jean Claude, uherutse koherezwa na Canada mu Rwanda, ariko urubanza rurasubikwa.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2016, ni bwo Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Dosiye ya Seyoboka Jean Claude yoherejwe mu Rukiko rwa Gisirikare nk’uwari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje mu cyumweru gishize.

Umucamanza yasomye umwirondoro w’uregwa, avuga ko yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1991 anyuze mu ishuri rya gisirikare rya ESM.

Seyoboka yaje mu rukiko nta mwunganizi, kandi ubwe arubwira ko avoka we yari azi iby’uru rubanza, ariko ko atazi icyamuteye kutitabira.

Byongeye, avoka yahamagawe kuri telefone, ariko nimero ye urukiko rumenya ko itari ku murongo.

Umushinjacyaha Capt Kayiranga Kayihura yabwiye urukiko ko uregwa yagakwiye kuba azi impamvu zo kubura k’umwunganira mu mategeko, cyangwa se uwo avoka witwa Nkundabatware Albert akaba yasanze nta nyungu afite muri uru rubanza.

Seyoboka woherejwe na Canada kuburanira mu Rwanda ku byaha ashinjwa, yabwiye umucamanza ko ataburana nta avoka afite, ariko ko n’ejo abonetse yaburana kuko ari cyo cyamuzanye.

Umucamanza Maj.Gerard Muhigirwa yahaye agaciro ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, abika iburanisha, yimurira urubanza kuwa 1 Ukuboza 2016.

-4820.jpg

LT. Seyobka imbere y’urukiko.

Seyoboka Jean Claude wagejejwe mu Rwanda mu ijroro ryo kuwa 17 Ugushyingo rishyira kuwa 18 Ugushyingo 2016. Ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarakoreye mu Kiyovu n’ahandi akekwa ko yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri muri Kigali

2016-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

RUSHYASHYA 18 May 2026
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Ubwanditsi 26 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo
IMIKINO

Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 10 Aug 2018
Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC
Amakuru

Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC

Ubwanditsi 30 Dec 2022
Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli
Mu Rwanda

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Ubwanditsi 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru