Iki ni igitekerezo bwite cy’umusomyi wa Rushyashya utarifuje ko amazina ye atangazwa SOMA…
Abamaze iminsi bakurikirana ihamagarwa rya Ambassadeur Eugene Gasana war’uduhagarariye muri UN,bemeza ko yanze gutaha.
Abibaza impamvu,nuko umugore we,Teteri Agnes ngo yaba abifitemo uruhare.Muti kuki?
Ku bazi amatwara y’uyu mudamu,bavuga ko ari we ntandaro y’imyifatire mibi y’umugabo we.
Ngo Mme Teteri n’umuhanga mu guteranya,kugira uburiganya butey’inkeke ndetse no gukunda amafaranga birenze kamere.
Uwo mururumba watumye umugabo we yiba bihagije,no kugirana za deals nyinshi mu bacuruzi b’i Kigali,abemerera kubavuganira i bukuru.
Niyo mpamvu mu myaka ari mu mwanya we,yashoboye kugura inzu nyinshi mu Budage,akaba ari naho nyina umubyara abarizwa ubu.
Mme Teteri we yaranzwe ngo no kwambura rubanda,abakangisha inzego z’umutekano no kubahimbira ibinyoma ngo batabwe muri yombi.aho kugirango abishyure.
Bamwe mu bagiriwe nabi niyo couple ubu bariruhutsa ko bagiye kugir’agahenge bakongera gutunga utwabo ntawutubaryoza.
Ubu Gasana E.na Teteri umugore we barashakisha amayira yo kujya mu Budage,dore ko bagiye bisanga kuko Ambassaderi wo mu Budage ari we Igor Cesar,ari mubyara wa Gasana kandi ngo akaba ari nawe wamuvuganiye ngo ajye mur’uwo mwanya wa Ambassadeur wa Germany.
Ngako kazu Gasana yari yararemye.
Tubitege amaso.
Umusomyi wa Rushyashya Canada