Judi Rever ni muntu ki?
Uyu mugore atuye Montreal ariko akaba yarize muri Ryeson University( Toronto) aho yakuye impamyabushobozi mw’itangazamakuru.Judi R.yakoreye cyane cyane RFI na Agence France- Presse na le monde Diplomatique.
Mu myaka ya 1997-1999 nibwo yatangiye kujya kubonana n’abajenosideri bahungiye mu mashyamba ya Congo, ndetse acudika cyane na Col. Numbi. Nibwo yatangiye gusebya u Rwanda.
Atashye muri Canada, atangira campagne yo kuvugira RNC [ibigarasha] ahereye Afrika y’Epfo [South Africa], aho yanditse mu kinyamateka cyitwa Globe and Mail, afatanije n’uwitwa Geoffrey York. Ariko kubera ko yasubiye Toronto nibwo acuditse na Himbara David, bageza naho bazungurukana i Bulayi batanga ibiganiro muri FDU-Inkingi, dore ko bamugororeye igikombe cyiswe Prix Victoire umuhoza.
Imigambi rero y’uyu mugore niyihe? Ari kumwe na Charles Onana, Filip Reytchens, Christopher Black, bafite umugambi mubisha wo kumvisha isi yose ko habayeho Jenoside EBYIRI.Ubari inyuma ni ba nde? Ni HRW, ni Rusesabagina,ndetse na babandi bitwa P5 bahuriye mu ngirwa mashyaka arimo RNC, Amahoro PPDI- Imanzi, FDU etc.. Ubu uyu mugore yahimbye ikinyoma cya semuhanuka avuga ko leta y’u Rwanda imuhiga bukware ngo imwice.
Ndabibitsa ko uyu Christopher Black afite umuhungu ugendana na Portia umukobwa wa Col. P. Karegeya akaba ari nawe ukora coordination[ guhuza ibikorwa ] yibyo binyoma byose bavuga ku Rwanda.
Ese amafaranga aturuka he? Aturuka mu bambari ba RNC [ibigarasha], birimo Murayi( umukwe wa Kabuga,) Nataki( Laredo) Rwasamihigo Louis( Danemark) uyu akaba ari umucikacumu ukize cyane ariko ukoreshwa na RNC n’abahezanguni kuvuga ko habaye double genocide. Ubu uyu Judi Rever yahawe uruvugiro mu kitwa COI bamwita expert for Rwandan Refugees( impuguke mu byerekeye impunzi z’Abanyarwanda.
Mu kwezi kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo cyanditswe n’ uyu munyamakuru Judi Rever, usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi uyu Judi Rever n’imikorere ye ntashidikanya ku mikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muriJenoside,yakorewe abatutsi 1994.
Iki gitabo cyiswe “In Praise of Blood” cy’uyu munyamakuru yagisohoye nk’inyiturano kuba Jenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.twababwiye haruguru.
Ntibitangaje rero kuba muri iyi minsi Judi Rever yongeye gukora u Rwanda mu jisho asohora inkuru y’ikinyoma mu kinyamakuru cyo mu bufaransa cyitwa “La Lettre de l’Océan Indien” avuga ko cyashoboye kubona ko Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Burundi nyuma y’aho DGSE (Direction Générale de la Sécurité Extérieure) inzego z’iperereza zo hanze z’u Bufaransa zamenyesheje Perezida Museveni ko indege ye ishobora guhanurwa!
Judi Rever avuga ko u Bufaransa bwamenyesheje Perezida Museveni ko inyeshyamba zifashwa n’u Rwanda zashoboye kubona amakuru ku buryo indege ya Perezida Museveni izava muri Uganda yerekeza i Burundi (Plan de Vol) zikaba zari zifite gahunda yo guhanura indege ye zikoresheje ibisasu bya Missiles! Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko inama ya Comesa Perezida Museveni yagombaga kujyamo I Bujumbura yasubitswe kuko u Burundi butari bwujuje ibisabwa.
Umunyamakuru Judi Rever
Urugero ni ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ubucuruzi kuya 20 Mukakaro 2017, Sindiso Ngwenya, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe COMESA yamumenyesheje ko iyo nama itazabera mu Burundi nk’uko byari byemejwe, kubera ibikenewe byose bidakwiye kugira Uburundi bwakire abakuru b’ibihugu bigize iryo shyirahamwe, hamwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bibyo bihugu byose uko ari 20.
Mubyo Uburundi budafite, umunyamabanga mukuru wa COMESA avuga nk’amahoteri adahagije yo kwakira abo bakuru b’ibihugu, umutekano, amazu (Salles) yo kwakira abo bashyitsi , urugero: (Débit) rwa “Internet” ikenewe muri ayo manama rudahagije, hamwe n’amamodoka yo gutwara abo bategetsi idakwiye.
Muri iyo baruwa , umunyamabanga mukuru wa COMESA yamenyesheje ko iyo nama izabera ku kicaro cy’iryo shyirahamwe i Lusaka muri Zambiya.
Ahari umwotsi ntihabura umuriro. Ntawabura gukeka amababa RNC, Uburundi, Uganda n’ uBufaransa kuko Judi Rever, yakoreye ibitangazamakuru by’Abafaransa bikomeye birimo Agence France Presse (AFP), Radio France Internationale na Le Monde Diplomatique.
kubaho
Abafansa bafitiye u Rwanda ishyari !!!bashinjije U Rwanda (Kagame) ngo rwahanuye indege ya Habyarimana none ngo bari bagiye guhanura iya museveni?kuki abafaransa bakomeje kwangisha abaturage ubuyobozi buriho?ese ubufaransa ntitwabujyana munkiko?abafaransa banga u Rwanda nagirango mbabwire ko hari umurongo ntarengwa ntacyo mwatwara u Rwanda(Kagame)
Jmr
Ibi byose ntacyo bizatwara u Rwanda ahubwo bidutera kwiyubaka. Banyarwanda mujye murwana ishyaka ku Rwatubyaye
Teteli Josée
Ese uyu mugore ko numva afite amateka nka za Nterahamwe, we arashya yarira iki? Ijajwa zibaho koko.
Butera Josée
Ariko ibi bintu ko biteye umujinya? Ese ko numva ari n’indaya y’Abanyekongo haricyo ashigaje?
Kagame n’umugabo wiyubashye, w’igikundiro, umukozi uzwi n’isi yose kuko aho yakuye igihugu n’Abanyarwanda byatumye ijuru n’isi bifatanya kumuha umugisha. Ngo ntawuvuma uwo Imana yahezagiye, kirazira.
Sunday
Ninde utazi ko umwicanyi kagame atari ikibazo kyakarere? Nigihe gito avunja rikava mukuguru. Kagame ahambire utwangushe ibye byarangiye. Ngo ibuye ryamenyekanye…….. Eshaha niyo Egyi.
Marius Nkwaya
Iyo mbwebwekazi yitonde kuko aho iri turahazi.
Azasobanure neza ubwo bwicanyi bwa Kagame aho yabubonye.
Gitera Noble
Ababa Montreal nyabuna muzashake ako ka Valeria Bemeriki mukajwigize. Nabonye Abanyarwanda dusigaye twitonda koko. Mwe muriho murasoma ibyo jyewe nsoma ?
Marius Nkwaya
Iyo mbwebwekazi yitonde kuko aho iri turahazi.
Azasobanure neza ubwo bwicanyi bwa Kagame aho yabubonye maze aburyozwe yo kagwa kw’isi
Manzi Norbert
Yakabanye na Himbara umunyarumogi mukuru.
Bagomba kuba basangira ako gatabi kugirango babone ibyo bandika. Bitwaye iki se H. E. ? Ko ashagawe n’amahanga kariya kagore kibwira ko kazahindura iki?
Mutezintare Jean- Michel
Nasomyeariko mbona network irimo Nyagakobwa na Nyakabwana ntawayitindaho.
Pres. wacu P. K. aherutse iwabo wa kariya gakobwa, yakirwa neza, bamutambutsa kuri red carpet ako gashishwa kabona. Maze Intore y’Umugara muremure ahaserukana ishema.
Ariko rero nanone ntawakareka ngo kisihinge kanduza Mzee wacu ayo maraso y’izo mpyisi.
Marie- Grace Umurerwa
Ubuterahamwe nink’idini.Judi Rever yarabwirijwe bihagije kugera naho yirukanka ajya SA gushaka ya majwi Robert Higiro yirirwa azunguza muri Amerika ngo abone ubuhungiro. Uyu muzunguzayi wa za tapes na nubu aracyategereje ko bamuha igisubizo. Hagataho yajyanye na drug dealer Himbara muri congres ya Amerika murabyibuka ngo batumwe na Rujugiro kujya gusebya Mwenyewe .PK
Ariko baterwa utwasi dupfunyitse neza, bagaruka bimyiza imoso. Aho tuvuviye aha umuzunguzayi wa za tapes zacyuye igihe( périmés) ubu abarizwa muri factory ikora packaging z’ inkoko.
Judi Rever we yabonye ikiraka cyo kuvugira izo nterasi. Ngabo abanzi dufite.
Manzi Norbert
Yakabanye na Himbara umunyarumogi mukuru.
Bagomba kuba basangira ako gatabi kugirango babone ibyo bandika. Bitwaye iki se H. E. ? Ko ashagawe n’amahanga kariya kagore kibwira ko kazahindura iki? Ntawuzadutesha umutwe iyo ava akagera ibyo babimenye.
Shimon
Ubufransa bufitiye urwanda ishyari!!?? Haha
shelly
Ariko koko uRwanda rufitiwe ishyari kweli!
ngabo
_barundi baratwanga,
_bana congo sinakubwira
_Tanzania yo ngo dushyikirane n’umwanzi
_Uganda twahunahunnye mo ikadufasha no kwiyizira aha noneho nayo yabaye umwanzi!
Harahagazwe!!!!!!
VIVE RUSHYASHYA,
VIVE VIVE!!!!!!!
Hhhhhhhhhhhhhhhhhbbhh!!!!!!
Sunday
Kagame nikyo kibazo mukarere. Ivunja bararihandura