• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17

Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17

Editorial 19 Sep 2016 Mu Rwanda

Ubusanzwe iyo muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo (DRC) hagiye kubaho imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bibanza kuvugwa n’abo baba bayiteguye ariko iyakozwe uyu munsi yatunguye benshi.

Iyo myigaragambyo yabereye muri Kinshasa, ahanini mu turere twa Ngaba na Yolo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yaratangaje yuko ari hafi gusaba abayoboke bayo kujya mu mihanda kotsa igitutu Perezida Kabila ngo arekure ubutegetsi, ariko akaba atari yatangaza itariki iyo myigaragambyo yaberaho.

Abanyamakuru Kinshasa bavuga yuko uyu munsi tariki 19/09/2016 abantu benshi bigabije imihanda bagenda basakuza ngo Joseph Kabila arekure ubutegetsi nta mananiza. Abo bantu bagendaga batwika amapine y’imodoka baje guhangana n’abashinzwe umutekano, amakuru akavuga yuko 17 bahatakarije ubuzima harimo n’abashinzwe umutekano batatu.

Ababikurikiranira hafi bavuga yuko uburakari bw’abo bigaragambyaga bwatewe n’ubusabe bwa komisiyo y’amatora ku rukiko rushinzwe itegeko nshinga yuko rwatangaza ko amatora ya Perezida wa Repubulika atagishobotse mu kwa 11 uyu mwaka. Iyo komisiyo yakomeje gutangaza yuko amatora muri DRC atashobora gukorwa nibura mbere ya Nyakanga umwaka utaha, kandi Kabila yakabaye arangiza manda ye mu kwa 12 uyu mwaka.

Komisiyo y’amatora ivuga yuko urutonde rw’abagomba gutora rugitegurwa ngo kandi amafaranga yo kuzakoreshwa mu matora akaba ataraboneka. Amashyaka atavuga rumwe na leta yo akavuga yuko ibyo bitabareba Kabila agomba kuba atakiri ku butegetsi mandaye nirangira mu kwa 12 uyu mwaka !

-4101.jpg

-4098.jpg

-4099.jpg

-4100.jpg

-4102.jpg

Kayumba Casmiry

2016-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Editorial 06 Nov 2017
Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Editorial 15 Jun 2016
Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Editorial 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)
HIRYA NO HINO

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Editorial 10 Aug 2018
Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala

Editorial 24 Jun 2019
Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Editorial 25 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru