Ahagana saa tanu zuzuye kuri iki Cyumweru nibwo Ladislas Ntaganzwa w’imyaka 57 ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ndege y’Umuryango w’Abibumbye.
Yagejejwe i Kigali yambaye inkweto z’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’ishati irimo amabara y’umutuku n’ubururu, aho mu minsi mike agomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha bitanu birimo ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata ku ngufu.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kumuhererekanya hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’Urwego rwahawe kurangiza imanza za Jenoside, MICT(Mechanism for International Criminal Tribunal), Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera, yavuze ko iki ari igikorwa bari bamaze igihe bategereje.
Yagize ati “Twari tumaze igihe dutegereje kandi turishimye kuba urwego rwa MICT rumudushyikirije avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hagiye gukurikiraho imyiteguro yo kumuburanisha, ashyikirijwe polisi ari nayo igiye kumumenyesha uburenganzira bwe.”
Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Alexis Thambwe, yahise atangaza ko mbere y’uko igihugu cye kimwohereza, u Rwanda narwo rugomba kubanza gusubiza ku mpapuro rwashyikirijwe zo guta muri yombi abantu Congo ishakisha ariko bacyidegembya i Kigali, barimo Gen. Laurent Nkunda.
Gusa u Rwanda rwabiteye utwatsi ruvuga ko ikibazo cy’ umuntu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze kitagereranywa n’umuntu ushakwa n’igihugu runaka, kugeza ubwo Ntaganzwa yoherejwe iryo gurana ritabayeho.
Kuba kumwohereza mu Rwanda byaratinze, Siboyintore yagize ati “Harimo ibintu byinshi. Murabizi ko yafatiwe mu gihugu cya Congo mu bice bya Goma, bamutwara Kinshasa. Ntekerereza rero ko igihe byose byamaze sicyo cya ngombwa, icya ngombwa ni uko agejejwe mu Rwanda.”
Umuyobozi w’ishami ry’Ubwanditsi bwa MICT, Samuel Akorimo, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kugira ngo abantu bose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Yavuze ko nk’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye bakurikirana imanza zose boherereje u Rwanda ngo ruziburanishe, kandi bizeye ko na Ntaganzwa azabona ubutabera busesuye.
Ntaganzwa ajyanwa ahasinyiwe amasezerano yo kumushyikiriza u Rwanda
Ntaganzwa nyuma yo kwambikwa amapingu
Ladislas Ntaganzwa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga.
Ntaganzwa yari mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakozwe muri Jenoside, barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi.
Source: Igihe