• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 24 Mar 2016 Mu Mahanga

Ahagana saa tanu zuzuye kuri iki Cyumweru nibwo Ladislas Ntaganzwa w’imyaka 57 ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ndege y’Umuryango w’Abibumbye.

Yagejejwe i Kigali yambaye inkweto z’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’ishati irimo amabara y’umutuku n’ubururu, aho mu minsi mike agomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha bitanu birimo ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata ku ngufu.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kumuhererekanya hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’Urwego rwahawe kurangiza imanza za Jenoside, MICT(Mechanism for International Criminal Tribunal), Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera, yavuze ko iki ari igikorwa bari bamaze igihe bategereje.

Yagize ati “Twari tumaze igihe dutegereje kandi turishimye kuba urwego rwa MICT rumudushyikirije avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hagiye gukurikiraho imyiteguro yo kumuburanisha, ashyikirijwe polisi ari nayo igiye kumumenyesha uburenganzira bwe.”

Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Alexis Thambwe, yahise atangaza ko mbere y’uko igihugu cye kimwohereza, u Rwanda narwo rugomba kubanza gusubiza ku mpapuro rwashyikirijwe zo guta muri yombi abantu Congo ishakisha ariko bacyidegembya i Kigali, barimo Gen. Laurent Nkunda.

Gusa u Rwanda rwabiteye utwatsi ruvuga ko ikibazo cy’ umuntu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze kitagereranywa n’umuntu ushakwa n’igihugu runaka, kugeza ubwo Ntaganzwa yoherejwe iryo gurana ritabayeho.

Kuba kumwohereza mu Rwanda byaratinze, Siboyintore yagize ati “Harimo ibintu byinshi. Murabizi ko yafatiwe mu gihugu cya Congo mu bice bya Goma, bamutwara Kinshasa. Ntekerereza rero ko igihe byose byamaze sicyo cya ngombwa, icya ngombwa ni uko agejejwe mu Rwanda.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubwanditsi bwa MICT, Samuel Akorimo, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kugira ngo abantu bose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Yavuze ko nk’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye bakurikirana imanza zose boherereje u Rwanda ngo ruziburanishe, kandi bizeye ko na Ntaganzwa azabona ubutabera busesuye.

-2513.jpg

Ntaganzwa ajyanwa ahasinyiwe amasezerano yo kumushyikiriza u Rwanda

-2512.jpg

Ntaganzwa nyuma yo kwambikwa amapingu

Ladislas Ntaganzwa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga.

Ntaganzwa yari mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakozwe muri Jenoside, barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi.

Source: Igihe

2016-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno

Editorial 06 Nov 2017
Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Editorial 23 Sep 2024
Ab ‘Avoka  b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi  zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko

Ab ‘Avoka b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko

Editorial 27 Dec 2017
Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Editorial 06 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere
Amakuru

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Editorial 31 Jan 2022
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80
INKURU NYAMUKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Editorial 19 Aug 2018
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Editorial 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru