Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.
Ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo, ariko abenshi ntibahirwe n’urugendo.
Mu kiganiro yagiranye na New Times, Minisitiri Mushikiwabo usanzwe ari n’Umuvugizi wa guverinoma yagarutse ku mpamvu u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, anavuga ku masezerano akiganirwaho hagati y’u Rwanda na Israel nayo ifite umubare munini w’abimukira n’abashaka ubuhungiro ishaka kohereza mu Rwanda.
Kuri Libya, yavuze ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo.
Nubwo ngo hatirengagizwa ikiguzi bizasaba mu bijyanye n’amikoro n’ibindi kubera uwo mwanzuro, kurenza amaso iki kibazo cy’abimukira nabyo ngo byari kuba bitandukanye n’indangagaciro z’igihugu.
Mushikiwabo yashimangiye ko icyo yiteze kandi ahamya neza, ari uko “Abanyarwanda bazakira neza aba bantu” kuko kwifatanya n’abatagira kivurira ari ibintu bibabamo.
Ikiguzi bizasaba n’uburyo bizakorwamo ngo nibyo bikiganirwa kuko ikibazo cyatangiye kurebwaho mu minsi mike ishize, ariko igihugu gisanzwe kigira ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bitungurana.
Yakomeje agira ati “Buri gihugu ubundi kigira ingengo y’imari igenerwa ibikorwa biza bitarateguwe, ariko tuzi ko hari amafaranga ahari dushobora gukusanya kubera ikintu nk’iki. Tuzi ko hari n’Abanyarwanda bashimishwa no gufasha. Ni ikibazo cyo kubitegura gusa.”
U Rwanda ngo ntirwiteguye gufata abimukira 400 000 bose bari muri Libya, ariko ngo ruzatanga umusanzu ushoboka.
Mu biganiro bimaze kugerwaho, u Rwanda na Komisiyo ya AU bemeranyije ku kwakira abimukira 30 000, nubwo umubare ushobora guhinduka bitewe n’izindi ngingo zizarebwaho mu gihe kiri imbere.
Uburyo u Rwanda rwageze kuri uwo mwanzuro
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko yamenye neza ibiri kubera muri Libya mu byumweru bitatu bishize, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yagize ati “Bamwe mu bari mu nama barabimbwiye banansaba kubigeza kuri Perezida (Paul Kagame). Yewe n’Abanya-Libya, byari ikimwaro kuri bo ku buryo basabaga ko hagira igikorwa. Ngarutse nabimenyesheje Perezida dutangira kureba neza icyo kibazo no gukusanya amakuru.”
Kwakira abo bimukira ngo bizasaba imikoranire y’inzego za leta zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Urugaga rw’Abikorera mu kubashakira imirimo.
Mushikiwabo yakomeje agira ati “Umuturage wese ushaka kubigiramo uruhare ahawe ikaze. Twegerewe na bamwe mu bikorera bo muri Afurika bifuza kugira icyo babikoraho kandi nta butaka bafite, nkaba nizeye ko nihahurizwa hamwe izi mbaraga zose, tuzabasha kugira abo dufasha muri aba bimukira 400, 000.”
Libya ifite inkambi zirimo ibyo bihumbi by’abimukira, abenshi bava muri Senegal, Niger, Mali, Nigeria na Ghana. Abo kandi ni ababonwa mbere y’uko bagwa mu maboko y’ababagurisha, bamwe ku madolari 400.
Iby’u Rwanda na Israel biracyanozwa neza
Mushikiwabo yavuze ko ku bimukira n’impunzi b’Abanyafurika bazava muri Israel, ibi bihugu byombi bikiganira ku buryo bitarabasha kugera ku mwanzuro wa nyuma n’ubwo ibiganiro bimaze igihe.
Mu ntangiro z’iki cyumweru, byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza mu Rwanda abimukira ifite baturutse muri Sudani na Eritrea, leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza nawe agahabwa $3500.
Mushikiwabo yagize ati “Twagiranye ibiganiro na Israel ku kwakira bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri iki gice cya Afurika bifuza kuza mu Rwanda. Niba bifuza kuza hano twe ntacyo byadutwaye. Uko byakorwa n’uko bazabaho bageze hano nibyo bitaremezwa kugeza ubu.”
Ibyo biganiro ngo binarebana n’uruhare Israel yazagira mu mibereho y’izo mpunzi, harimo kubashakira aho kuba n’ibindi bijyana n’imibereho yabo.
Hari amakuru ko Israel yifuza gufunga inkambi ya Holot aba bimukira babagamo, bigakorwa mu gihe cy’amezi ane ari imbere, noneho amafaranga bakoreshwagaho agashyirwa mu kubimura. Bivugwa ko nibura Israel yabatangagaho miliyoni $68 ku mwaka.
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ndatekereza ko icyo dushaka hano ni uko buri mwimukira uzaza hano agira ibyangombwa by’ibanze nk’aho gutura, kugira ngo azabashe kuguma mu gihugu igihe kirekire akabasha kubona akazi cyangwa agatangiza umurimo umubyarira inyungu.”
“Duteganya ko buri muntu wese uzaza azaba afite aho atura. Ntabwo duteganya ko abantu bazaza bakaguma mu nkambi. Duteganya kubashyira mu buzima busanzwe,”
Abimukira bashobora kuzava muri Israel bagatuzwa mu Rwanda ngo bagera ku 10 000, bitandukanye na 40 000 yagiye ihwihwiswa mu bitangazamakuru byo muri Israel.
Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ntabwo mfite imibare neza ariko ngendeye ku biganiro biheruka twagiranaga na Israel, ni uko bazaba bagera ku 10 000 cyangwa barengaho gato, kandi twumvaga ibyo ntacyo bidutwaye.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitazaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye abimukira cyangwa abantu basaba ubuhungiro barimo n’abakomoka mu bihugu byo muri Aziya, ku buryo rufite gahunda ihamye igenderwaho iyo bibaye ngombwa ko hari abantu batuzwa mu gihugu.
Source : Igihe