Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yapfuye ari mu masengesho y’iminsi 40 yakoze ashaka gutera ikirenge mu cya Yesu ariko yapfuye atayigejejeho.
Pasiteri Alfred Ndlovu yasize umuryango ku wa 17 Kamena uyu mwaka ajya mu butayu ( Igihuru ) gukoreramo amasengesho ye yihariye , aho yari afite intego yo kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atanywa nk’ibyo Yesu yamaze mu butayu.
Icyakora ntibyamukundiye kuko ku munsi wa 30 atarya atanywa yahise yitaba Imana nkuko Polisi yo muri iki gihugu yabitangaje ku munsi w’ejo.
Alfred Ndlovu wari ufite imyaka 44, yafatwaga n’umuryango we ndetse n’ urubumbambaga (sosiyete) nk’umuntu ufite ubuzima bw’Umwuka buri ku rwego rwo hejuru ndetse no kwizera kudasanzwe.
Urupfu rw’uyu mupasiteri rwashenguye cyane abari bamuzi cyane cyane abo yarabereye pasiteri.
Umwe mubo mu muryango we wa hafi yabwiye mzansistories ko Ndlovu yari umugabo ufite ubuzima buzira umuze ndetse ukijijwe cyane, wakoreraga itorero atitaye ku myaka ye. Yavuze ko nyuma y’ukwezi baramubuze aribwo bumvise inkuru y’inshamugango ko pasiteri Ndlovu yitabye Imana.
Umubiri wa nyakwigendera yaje gusangwa n’abagenzi mu ishyamba ari na bo bahise batabaza polisi y’iki gihugu.
Polisi kandi yahise itangaza ko Alfred atari we wenyine upfuye muri ubu buryo , ahubwo ko hari n’abandi bagiye bapfa muri ubu buryo icyakora ikavuga ko itabasha kubuza abantu gukora amasengesho yo kutarya ngo izabishobore.
Umurambo wa Pasiteri ujyanwa mu buruhukiro ( Imana imwakire mu bayo ).