• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Editorial 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu gihe habura umunsi umwe ngo kuri Sitade Amahoro habere ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, Polisi y’igihugu irasaba Abanyarwanda kugaragaza ubwitonzi no kubaha abashyitsi bazaba bari mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theose Badege, avuga ko ejo ku wa 18 Kanama ubwo hazaba uyu muhango, hari imihanda imwe mu Mujyi wa Kigali cyane cyane nk’uva ku kibuga cy’indege cya Kigali izafungwa ku buryo abagenzi basanzwe batazayikoresha.

Abashyitsi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu barenga 20, n’abanyarwanda bazaba bari kuri Sitade Amahoro, aho Perezida Paul Kagame azaba arahira muri manda y’imyaka 7 iri imbere.

Ni nyuma yo gutsinda amatora ku majwi arenga 98%.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze, ACP Badege yagize ati “Turateganya umubare munini w’abanyacyubahiro, kandi abenshi baratangira kuza kuri uyu wa Kane, ibi rero biri mu bizatuma hari imihanda imwe cyane cyane nk’uhuza ikibuga cy’indege cya Kigali n’umurwa mukuru ifungwa muri icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Iyi siyo nshuro ya mbere Kigali yakiriye abanyacyubahiro kandi abaturage bacu bakomeje kugenda bagaragaza ubufatanye, turasaba abakoresha imuhanda mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice byo mu gihugu gukomeza ubwo bufatanye nk’uko byari bisanzwe, bagakoresha imihanda yagenwe mu gihe indi izaba yafunzwe.”

ACP Badege avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kumenyesha abaturage igihe n’ahantu hazaba hafunzwe, ibi bikazakorwa hakoreshejwe uburyo burimo imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka twitter.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba ari abashyitsi bityo bagomba no guhabwa umwanya wa mbere.

Yunzemo ati “Aba ni abashyitsi bacu, bisanzwe bizwi ko bitubamo ko abashyitsi aribo duha amahirwe cyane.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof.Sam Rugege, nyuma akageza ijambo kubazaba bamukurikiye.

-7638.jpg

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu aganira n’umunyamakuru wa Izuba Rirashe (Ifoto/Ububiko)

2017-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Editorial 30 Mar 2020
Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Editorial 30 Sep 2017
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Editorial 12 Sep 2018
KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Editorial 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo
IMIKINO

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Editorial 24 Feb 2016
Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire
Amakuru

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Editorial 27 Oct 2022
Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?
ITOHOZA

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Editorial 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru