Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, harasiwe umusore witwa Ntirenganya wari wambukanye urumogi ku mupaka.
Bizimana Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko uwo musore w’imyaka 25 y’amavuko yitwa Ntirenganya, akaba asanzwe atuye muri uyu murenge wa Busasamana.
Uyu muyobozi avuga ko mu masaha y’igicuku, abantu batatu bari barimo kubundabunda ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagerageza kwambukana ibiyobyabwenge by’urumogi, baje kubonwa n’abasirikare barinda umutekano hafi y’umupaka maze barasa uyu Ntirenganya abandi babiri bariruka, bacikana umufuka umwe w’urumogi basiga indi mifuka ibiri ipima ibiro 20 buri umwe.
Bizimana Epimaque avuga ko ababyeyi b’uwarashwe hamwe n’abandi bo mu muryango we bamaze kugera aho umurambo uri, inzego z’umutekano nazo zikaba zahageze ari nako hategurwa igikorwa cyo kongera gukangurira abaturiye umupaka kugendera kure ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.