Bashabe Catherine wamamaye nka Kate yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be babiri.
Kate Bashabe washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’, afungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo mu Karere ka Kicukiro kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yahamirije IGIHE ko uyu mukobwa afunzwe ndetse ko batangiye gukora iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho.
Yagize ati “Kuri station ya Polisi i Gikondo, ducumbikiye umukobwa witwa Catherine Bashabe. Yafashwe ku mugoroba, ni icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be, turi gukora iperereza nyuma dosiye tuzashyikiriza izindi nzego.”
Bashabe Catherine [Kate] w’imyaka 25, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.
Ubuhamya IGIHE yahawe n’umwe mu bakobwa Kate akurikiranyweho gukomeretsa, buvuga ko intandaro ya byose ‘ni konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga’.
Kate ngo yabanje gukeka umwe mu nshuti ze [tudatangaje izina ku bw’umutekano we] amuhamagara kuri telefone amwihaniza ko nadafunga iyo konti ashobora kuzabura ubuzima bwe. Uwo mukobwa ngo yakaniye Kate yivuye inyuma ko atari we wafunguye iyo konti imusebya birangira bumvikanye ko bagiye gufatanya gukora iperereza mu gushakisha uwayihimbye.
Yagize ati “Namuhakaniye ko atari njye wafungiye iyo konti birangira ansabye imbabazi ambwira ko mwihanganira ku magambo mabi yambwiye. Ejo nibwo yanyandikiye message ambwira ko akeneye ubufasha bwanjye, yansabye ko musanga iwe mu rugo nkamuzanira Heinken zikonje enye.”
“Nahageze turaganira bisanzwe, hashize akanya mbona azanye icyuma aramfata andyamisha ku buriri bwe amaboko ayazirikira inyuma ambwira ko nintemera ko ari njye wakoze ya konti ari bunyice. Nabanje kubihakana ariko mbona akomeje gukaza umurego akankoza icyuma mu maso anyereka ko umunota ku wundi yacyintera ngapfa kuko yari arakaye cyane.”
Yongeyeho ati “Nagize ubwoba mwemerera ko ari njye wabikoze arangije amfata amajwi ndi kubivuga. Yantegekaga ibyo mvuga, yantegekaga abo mpamagara tukabivugana.”
Kate ngo yaketse undi mukobwa w’inshuti yabo bombi ko na we yaba ari inyuma y’umugambi wo gushinga iyo konti imutuka kuri Instagram. Ngo yaje gutegeka uyu mukobwa amusaba guhamagara uwo mugenzi wabo ngo abasange mu rugo kuko bafite ikibazo, undi yaje bwangu ahageze na we ahita azirikwa amaboko ahatwa imigeri n’inshyi.
Ati “Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.”
Aba bakobwa bombi bakimara kuva mu rugo rwa Kate batabaje Polisi y’u Rwanda ihita ibatabara ntetse ita muri yombi uwabakubise ubu afungiwe i Gikondo.
Source: Ibyamamare.com