Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye abayobozi ba FERWAFA, barimo Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric, ushinzwe amarushanwa rutegeka ko baburana bari hanze.
Aba bayobozi bari batawe muri yombi ku wa 13 Nzeri 2018, bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi ku mukino wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire. Barekuwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi barekuwe n’urukiko kandi ubushinjacyaha bugomba kubaha umwanzuro w’urukiko.
Yagize ati “Ibyo ni ibisanzwe iyo bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rushobora kwemeza niba aburana afunzwe cyangwa ari hanze. Rero urukiko rwafashe icyemezo cyo kubarekura bakaburana bari hanze.”
Yakomeje agira ati “Urumva ni icyemezo cy’urukiko kandi natwe tugomba kucyubaha nk’abanyamategeko ndetse nk’abagenzacyaha.”
Aba bayobozi bakekwaho guha ruswa umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, watangaje ko bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.
U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, rutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.