Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru JeuneAfrique Perezida Paul Kagame azajya i Paris mu mpera z’uku kwezi mu nama yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira izwi nka VivaTech izaba tariki 24 – 26 /2018.
Bikaba n’ikimenyetso ko hari agashyuhe kari kuza mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda kuva Emmanuel Macron yatorwa nka Perezida w’Ubufaransa.
Kuya 14 Mutarama 2018, nibwo uwahoze ari perezida w’ubufaransa , Nicolas Sarkozy, yageze mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame, nta byinshi byatangajwe ku cyaba cyaramuzanye i Kigali ariko ngo ntaho bihuriye n’umubano w’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’ubufaransa wakunze kuzamo agatotsi by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2006 nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.
Kuzamuka kwa Macron utari uzwi cyane mu ruhando rwa Politike y’Ubufaransa kwatunguye benshi. Mu ntangiriro kubw’ishyaka rye ritazwi cyane na we ubwe, nta wamuhaga amahirwe yo kurenga umutaru, no kumuvugaho cyane byagiye biba gake.
Nyuma yo gutsindwa kwa Alain Juppe na Sarkozy, amaso yose yahanzwe Francois Fillon na Marine Le Pen, Macron we benshi bavugaga ko atazarenga icyiciro cya mbere cy’amatora.
Bitunguranye Macron yatsindiye kugera mu cyiciro cya Kabiri, amajwi yose atangira kwisuka kuri Macron ndetse ubu niwe Perezida mushya w’ubufaransa, uhanzwe amaso mu kugarura umubano w’u Rwanda n’ubufaransa dore ko amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame I Paris, Macron nawe azagendera u Rwanda.
Ukurikije gahunda ya Macron kuri Afurika, bigaragara ko ashishikajwe n’imibanire myiza y’igihugu cye na Afurika.
Ubwo yaganiraga na Jeunafrique mu minsi ishize, Macron yagarutse ku bikorwa bya kinyamaswa Ubufaransa bwakoreye Afurika haba mu Bukoloni na nyuma yabwo maze agira ati “Ubukoloni bwagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwatwaye ubuzima bw’abantu.Sininjira cyane mubyo kwihana ariko sinifuza ko ayo mateka asibangana gutyo gusa, kuko kuyibuka ni byo bizadufasha kubaka ejo hazaza heza.
Aganira na Televiziyo yo muri Algeria mu minsi ishize yagize ati “Birababaje kandi ni amateka yacu ku buryo dukwiye guhura n’abo twahemukiye tukabasaba imbabazi z’ibyo bikorwa.”
Ukurikije izo mvugo za Macron, nta gushidikanya ko ashobora kuzazahura umubano w’igihugu cye n’ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo. Icyakora nta wakwizera niba koko azemera gusaba imbabazi z’uruhare rwa Leta ye muri Jenoside yakorwe Abatutsi, dore ko kuzisaba bishobora no gushora icyo gihugu mu gutanga indishyi za bimwe mu byangijwe.
Mu migambi ya Macron, harimo guteza imbere umugabane wa Afurika cyane cyane Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’iyo hagati, ari naho u Rwanda rubarizwa.
Nyuma yaya makuru abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ryabuze ayo ricira nayo rimira kuko bimeze nka ka gahuru k’imbwa karimo gushya , nyuma yaho RNC yirukaniwe muri Uganda nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, birakekwa ko na Afrika y’epfo ishobora kubahambiriza nyuma y’urugendo Perezida mushya wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiriye mu Rwanda aho yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.
Ibi bije nyuma ya Raporo y’amapaji 18 ikubiyemo ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal bwashyizwe hanze mbere y’uko bushyikirizwa abacamanza b’Abafaransa bagombaga kubwumva.
Ibinyamakuru by’abafaransa bya Jeune Afrique na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) byatangaje ko byabashije kubona ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa.
Ubuhamya bivugwa ko ari bwo abacamanza b’Abafaransa bahereyeho basubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
Inyungu za Kayumba nizo zamuteye gushinja ibinyoma
Ngo ubwo buhamya bukubiye ku mapaji 18 bwakorewe kuwa 23 Kamena mu biro bya noteri wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, nta gaciro bufite nk’ikirego cyatanzwe imbere y’umucamanza, ariko bwatumye umucamanza w’Umufaransa asaba gusubira muri Afurika y’Epfo kumva uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda uri mu buhungiro muri iki gihugu kuva mu 2010.
Kayumba nyamwasa yari yijeje RFI ko afite ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994.
Muri Mata 1994, Kayumba Nyamwasa ngo yayoboraga iperereza rya gisirikare mu ngabo za RPA, umutwe wa gisirikare wari uwa FPR wari uyobowe na perezida kagame. Kayumba rero avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ari bwo yamenyeshejwe icyo gikorwa kandi ngo abibwiwe na perezida kagame ubwe.
Mu buhamya bwe, Kayumba Nyamwasa avuga ko muri iryo joro, ahagana saa yine, yajyanywe aho perezida Kagame yabaga, aho ngo yamuhishuriye ko indege ya habyarimana yahanuwe n’ingabo zabo, ariko ko yari yabigize ibanga yanga ko bimenyekana.
Byose ngo byateguriwe mu ibanga rikomeye bizwi n’abantu batatu bari aho bonyine ari bo: Paul Kagame, Gen. James kabarebe na Gen. Charles Kayonga.
Kayumba nyamwasa kandi avuga amazina abiri y’abantu barashe ngo ari bo Frank Nziza na Eric Hakizimana, agashimangira ko missiles zarashe iyi ndege zazanywe n’imodoka yagemuraga inkwi zo gucana. Gusa, ngo Kayumba ntasobanura impamvu Kagame yamuhishuriye ibyabaye kandi yari yamwigijeyo mu gutegura icyo gikorwa.
Iyi nkuru isoza ivuga ko andi mapaji menshi Kayumba yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.
Abasesengura politiki y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungira bahamya ko ibyo Kayumba Nyamwasa avuga ari ibinyoma no gushaka kwihimura ku butegetsi bw’u Rwanda bwamukatiye urubanza rwamutsinze ari narwo yahunze.
Ubuhungiro bwa Kayumba Nyamwasa bugiye gusubirwamo
Banemeza ko ari amayeri yo kugira ngo akomeze abone iturufu yo kwitwa impunzi ya politiki kugira ngo ibigenerwa impunzi abashe kubibonaho. Ibisa nk’amarembera kuri Kayumba Nyamwasa n’abamuri inyuma bose.
Kuri ibi birego leta y’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma ko abarashe indege ya Perezida Habyarimana ari abo bari kumwe mu butegetsi batari bishimiye ko bagiye gutegekana n’inkotanyi.
Kayumba Nyamwasa aherutse gupfusha ise, Senumuha Ferediriyani wabaga muri Uganda.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, ni uko uyu musaza yari ashaje, ariko akaba yari afite uburwayi bw’umutima, akaba yarapfuye ku wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, i Kampala.
Mu gihe gahunda irebana n’imihango yo kumushyingura yabaga ngo abo mu muryango ba hafi bavuga ko azashyingurwa mu gace ka Wakiso muri Uganda, Kayumba ntiyahakandagije ikirenge kuko inkoramutima ye yanateje ibibazo by’umutekano muke umaze iminsi uvugwa muri Uganda Gen. Tumukunde wari Minisitiri w’umutakano mu gihugu yirukanwe na perezida Museveni.
Gen. Tumukunde Hnery wateje ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda mu nyungu za Kayumba Nyamwasa
Senumuha ni umwe mu Banyarwanda bahungiye muri Uganda mu mwaka wa 1950, nyuma y’imyaka 12 agezeyo nibwo yabyaye Nyamwasa.
Senumuha Ferediriyani apfuye akurikira umugore we wapfiriye mu Rwanda mu 2010, nyuma y’iminsi mike Gen. Kayumba ahita ahungira muri Afurika y’Epfo atabanje gukura ikiriyo cya nyina.
Uyu musaza yapfanye agahinda, mu gihe abahungu be, Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya jenerali yahungiye muri Afurika y’Epfo, naho murumuna we wari ufite iya koloneli, Rugigana Ngabo we yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka icyenda.
Yayeli G.
Muri abagome mukabikorana ubuswa bunaniwe. None se niba azajya kubonana na Macro bikuyeho ko yahanuye indege? Mbese Macro azamugira umwere maze ibyaha byose bijye kuri Kayumba Nyamwasa. Ndabona munamukina ku mubyimba ngo ko ababyeyi be bapfuye!! Ise wa Kayumba yapfanye agahinda karusha ako Rutagabwa rwabyaye Kagame yapfanye?? Nimusigeho… Ntimukajye mwogeza ibidashoboka.
Nyamara mwitonde niba ariko mutekereza nta kigenda.. Ubu se ko yifatiye kugahanga abafransa ko agiye kujyayo?? Muzavuga kandi ngo: KU BUTUMIRE BWA MUGENZI WE EMMANUEL MACRON , PEREZIDA WA REPUBULIKA Y URWANDA WATOWE N ABATURAGE……ECT…
Mbese Macro niwe umukeneye cyaneeee…
Reka turebe ..
Ngabo
Yayeli we, iki gitangaza makuru ya bita ngo yizewe (sourced by DMI fiction lies) bihora ari ibihuha bihimbira ngo baramuke….ibaze Kayumba udashirwa hasi mukanwa kabo yababereye baringa….bamubona muburi technique baba bashaka gucura. Jye mbona ahubwo President Kagame yarakwiye kwitondera aba bantu…kuberako mbona iherezo bazakora ibya Bagosora. Cg bafite gahunda yo kwa mamaza Kayumba?