Kuri uyu wa kane, itariki 16 Gashyantare, nibwo Ministeri y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2016 mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ni ukuvuga ay’abize amasomo rusange, abize imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abize uburezi.
Aya manota yashyizwe ahagaragara yerekana impuzandego ku mitsindire hagati y’abakobwa n’abahungu ku byiciro bitandukanye by’abakoze. Mu masomo rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 52,5% naho abahungu batsinda ku kigero cya 47,5%. mu mashuri y’imyunga n’ubumenyi ngiro abahungu batsinze ku kigero cya 90% naho abakobwa bose bakoze batsinze ku kigero cya 86,3%.
Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko n’ubwo bigaragara ko abanyeshuri batsinze ku kigero gishimishije ariko ngo n’ibigo bitanga umusaruro mucye mu mitsindishirize bigomba gufatirwa ibyemezo.
Ministeri y’uburezi ikaba ivuga ko yishimira ko abanyeshuli biga imyuga biyongereye ndetse banatsinda ku gipimo cyo hejuru.
Umubare w’abiyandikishije gukora kuri buri cyiciro ugereranije n’umwaka wa 2015 warazamutse kuko mu bize amasomo rusange abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya leta mu mwaka wa 2016 bari 41,609 abakoze ni 41,240 abatsinze neza ni 99,1% mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze neza bari 89,5%. Abize amashuri y’uburezi abiyandikishije gukora ni 2,787 abakoze ibizamini ni 2782 bingana na 99,8% abatsinze neza ni 99,6%.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu mwaka w’amashuli wa 2016 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro umubare w’abayagana wiyongereye cyane kurusha ahandi kuko abiyandikishije ari 24086 abakoze bakaba 24074 bangana na 99,5%. Mu gihe mu mwaka wa 2015 abiribiyandikishishe bari ibihumbi 23153 abakoze ikizamini ni 22930.
Abatsinze neza ni 21283 ni ukuvuga 88,41% by’abakoze bose, mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze bari 88,35%. Ubu abanyeshuri bashobora kureba amanota yabo ku rubuga rwa REB abize imyuga bakareba ku rubuga rwa WDA naho abize amashuri abategura kujya mu burezi ni ukujya ku rubuga rwa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.