• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Editorial 03 Nov 2017 Amakuru

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko n’iz’umutekano zirashinjwa kuba ari zo nyirabayazana y’ihungabana ry’umutekano mu Ntara ya Cankuzo ho mu gihugu cy’u Burundi, nyuma y’aho abasirikare n’abapolisi basubiraniyemo mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize, aho ngo kwiyemera n’umujinya ari byo ntandaro y’ubwumvikane bukeya hagati y’izi nzego. Abapolisi bane bakomerekeye bikomeye muri uku guhangana.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA yo mu Burundi, iravuga ko guhangana hagati y’abasirikare n’abapolisi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize, ubwo abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Mutukura bajyaga kwica akanyota mu kabari kazwi nka Chez Vital gaherereye kuri Avenue Muyinga.

Amakuru agera kuri uru rubuga aturuka muri Cankuzo, avuga ko abapolisi baje kwinjira muri aka kabari bagatanga itegeko ryo gufunga akabari ndetse basaba abakiriya bari barimo n’abo basirikare gutaha. Aya mabwiriza ariko abasirikare banze kuyumva bavuga ko nabo bashinzwe umutekano.

Amakuru akomeza avuga ko abapolisi barakaye bagafata amacupa arimo inzoga za ba basirikare bakazimena, maze abandi nyuma yo kubona ko basuzuguriwe mu ruhame, bagaruka ku munsi wakurikiye bari kumwe n’abasirikare bagenzi babo bo kubafasha.

Ngo ubwo hari ahagana saa 9h00 z’ijoro, aba basirikare bagarutse muri ka kabari ari agatsiko ndetse na ba bapolisi bari babameneye inzoga bahari. Amakuru avuga ko habayeho gutera ibipfunsi ndetse n’amabuye mu gihe cy’iminota nka 20 mbere y’uko komiseri wa polisi mu ntara atabara agahosha iyo mirwano akoresheje kurasa mu kirere.

Urusaku rw’ayo masasu rwanatumye abaturage bagira ubwoba bihisha mu mazu bazi ko byakomeye dore ko ngo abo basirikare nabo baje kugenda barasa mu kirere kugeza bageze mu kigo.

Iyi nkuru irasoza ivuga ko muri iyo mirwano abapolisi bane bakomeretse barimo ushinzwe ibikoresho bakunze kwita De corps mu rurimi rwa gisirikare, bivugwa ko yakomeretse ndetse bikomeye akajyanwa mu Bitaro bya Cankuzo.

2017-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Editorial 20 May 2024
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Editorial 23 Jun 2022
Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Editorial 13 Apr 2025
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 23 Feb 2023
U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano
IMIKINO

U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano

Editorial 25 Jun 2018
Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside
ITOHOZA

Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Editorial 06 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru