• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 24 Oct 2017 Amakuru

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rwamagana Inspector of Police (IP) Marie Goreth Uwimana, yaganiriye n’abayisilamu barenga 170 biganjemo urubyiruko basengera mu musigiti uri mu murenge wa Kigabiro, abakangurira gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

Sheikh Kamanzi Djumaine, umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’Uburasirazuba wari witabiriye ibi biganiro yasabye aba bayisilamu gushyira imbaraga hamwe bagafatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano, hanyuma bakiteza imbere bo ubwabo, bakanateza imbere igihugu.

Yaravuze ati :”Twe nk’abayisilamu mumenye ko kuba Polisi iza kutuganiriza bitwereka ko tutari twenyine kandi ko igihugu cyacu kitwitayeho, kandi iki gikwiye kuba kimwe mu bitwongerera umurava wo kwibumbira mu ma koperative kugirango turusheho kwinjira muri gahunda y’iterambere, ryaba iryacu n’iry’igihugu muri rusange.”

Ikiganiro IP Uwimana yahaye abo bayisilamu kibanze cyane ku gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.

Yababwiye ati :”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge.”

Yakomeje ababwira ati :” Hari bamwe mu rubyiruko batangira gukoresha ibiyobyabwenge bumva ko ari ibikino no gushaka kwibagirwa ibibazo bafite, hamwe n’abacyeka ko byongera imbaraga, nyamara siko biri kuko bigira ingaruka zo kwangiza ubuzima kandi uwo bigize imbata bikamugora kubivamo.”

IP Uwimana yasoje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, bakabagira inama kuko usanga rimwe na rimwe bishora mu bikorwa bibi kubera abandi babashuka.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Karinganire Hassan yasabye bagenzi be gufatanya n’inzego zibishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, aho yavuze ati :”Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu bindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu.”

Source : RNP

2017-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Editorial 01 Oct 2021
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025
AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Editorial 22 Dec 2022
Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Editorial 29 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016

Editorial 03 Jun 2016
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”
INKURU NYAMUKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019
Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda
ITOHOZA

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda

Editorial 31 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru