• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Editorial 05 Feb 2016 ITOHOZA

Tariki 24 Mutarama 2016 Police y’u Rwanda ivuga ko yarashe umugabo Muhamed Mugemangango agerageza gucika Police, uyu yashinjwaga gushakisha abasore bo kujya mu mutwe wa Islamic State iba muri Syria na Iraq, mu kiganiro Police y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ivuga aho iperereza rigeze, yavuze ko hari abantu babanyarwanda bakoranaga nawe, bamwe barafashwe abandi baratoroka bajya hanze bakibimenya.

Assistant Commissioner of Police Theos Badege, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha muri Police y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko mu iperereza bakoze kugeza ubu bamenye ko umugambi w’uriya mugabo warashwe n’abo bakoranaga utari uwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo gushakisha urubyiruko rwo kujyana mu mutwe wa Islamic State.

-1974.jpg

Uyu ugaragara hano kw’ifoto ni Bwana Muhamed Mugemangango warashwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko yashatse gutoroka!

ACP Badege avuga ko amakuru y’ibanze kuri Mugemangango n’ibikorwa bye bayahawe mbere na mbere n’abaturage bamuzi batashiraga amakenga ibikorwa yakoraga. Police ngo ihita itangira iperereza.

Uyu mugabo ngo basanze afitanye imikoranire n’imitwe imwe n’imwe yiyitirira idini ya Islam igakora iterabwoba.

Police ngo yasanze kandi uyu mugabo w’imyaka 39 wakoraga mu kigo cya Rwanda Education Board (REB) hari abandi bantu b’abanyarwanda bakoranaga nawe muri iki gikorwa cyo gushaka urubyiruko rwo gushora muri Islamic State.

Gushishikariza urubyiruko kujya mu mutwe wa Islamic State ngo babikoraga batunganya inyigisho zabyo, bakazandika, bakazishyira kuri za CDs no ku mbuga nkoranyambaga bandikira urwo rubyiruko bifuzaga kujyana.

ACP Badege yavuze ko bamwe muri aba bantu bakoranaga nawe bafashwe ndetse ngo baza gushyikirizwa ubutabera vuba, abandi ngo bakibimenya bahise batoroka bava mu gihugu.

-1975.jpg

ACP Theos Bagede umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha rya Police y’u Rwanda CID

ACP Badege ati “N’aba batorotse turi gukorana na Interpol ngo bazafatirwe aho batorokeye hose kuko bashakishwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.”

Police y’u Rwanda ivuga ko ngo nta mpungenge ziriho ku mutekano w’u Rwanda ku bijyanye n’iterabwoba n’imitwe aba bakoranaga nayo kuko ngo umugambi wabo ntabwo warebaga u Rwanda.

ACP Bagede yongeye gushimangira ko Muhamed Mugemangango yarashwe ubwo Police yari imusabye ko bajyana iwe gushakayo ibindi bimenyetso bigenza icyaha yaregwaga maze aho kugira ngo bagere yo asimbuka imodoka ngo atoroke.

Badege akavuga ko igikorwa yakoze nacyo ngo bakibonye nk’ubwiyahuzi bitari ugutoroka gusa kuko yari azi neza ko ashobora kuraswa agerageza guhunga umupolisi umushinzwe muri ako kanya.

ACP Badege yasubije abanyamakuru ko kuba uyu mugabo yararashwe bitatuma abo yakoranaga nabo mu Rwanda bihumura kuko ngo abenshi nabo baratahuwe, abatarafashwe barahunze kandi bari gukurikiranwa.

ACP Badege ati “Nta mutwe w’iterabwoba uba hano mu Rwanda, imbaraga zikoreshwa mu kurwanya umutwe nka FDLR nizo zinakoreshwa mu kurwanya ibikorwa byose by’iterabwoba.”

Gusa ngo Police igeze kwa Mugemangango Muhamed basanze umuryango we utakibarizwa mu Rwanda ku buryo ngo ari umugambi yaba yari amaze igihe acura.

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro yavuze ko umugambi aba bantu bari bafite wapfuye ugitangira kwiyubaka. Akavuga ko ibi babigezeho by’umwihariko ku bufatanye n’abaturage ari nabo bashimira cyane uruhare bagize mu gutanga amakuru agamije kurwanya ikibi.

ACP Basabose ati “Tuzafatanya n’ibindi bihugu mu kurwanya iterabwoba, tuzagenda mu gihugu hose dufatanye n’abayobozi ba Islam mu Rwanda tuganira n’abaturage cyane cyane Urubyiruko kugira ngo birinde bene ibyo bishuko.”

-1976.jpg

RDF Centre Afrika

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Muhamed yiyitaga ko ari umuIslam , ariko baje gusanga afite indi myemerere y’ubuhezanguni bukomeye cyane ku buryo ngo byageze aho araswa agaragaza imyitwarire y’ubuhezanguni bukomeye mu gihe yari ajyanywe iwe ngo harebwe ibindi bimenyetso agashaka guhunga.

ACP Theos Badege uyobora CID yavuze ko bafite amakuru ko umusirikare w’umunyarwanda warashe bagenzi be bane akabica nawe akaraswa, ngo yakoranaga n’aba.

Tubibutse ko Umusirikare wari mu ngabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique yarashe bagenzi be 4 barapfa, anakomeretsa abandi umunani nyuma nawe ahita yirasa arapfa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 8 Kanama 2015 mu masaha ya 5:45 ku isaha y’i Bangui ( 6:45 z’i Kigali) ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ahitwa Socatel M’Poko.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig.Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iki gikorwa cy’uyu musirikare warashe bagenzi be nk’ uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo.

-1977.jpg

RDF

Yavuze ko hakekwa iterabwoba n’uburwayi bwo mu mutwe nk’impamvu yo kurasa bagenzi be.

Umwanditsi wacu

2016-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kisangani :  Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Editorial 15 Sep 2018
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Editorial 20 Jun 2017
Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Editorial 11 Mar 2017
RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Editorial 01 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego
Amakuru

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Editorial 05 Jul 2021
Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.
Amakuru

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021
Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara
ITOHOZA

Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Editorial 19 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru