• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se muri Village Urugwiro

Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se muri Village Urugwiro

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame arahakana amakuru avuga ko yaba asigaye ari mu ikipe y’abashinzwe itumanaho muri Village Urugwiro.

Ange Kagame yatangaje ibi ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma y’aho ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaje ko yamaze kwinjira mu ikipe y’abashinzwe itumanaho n’amakuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

-2548.jpg

Akomoza kuri iyi nkuru, Ange Kagame yanditse agira ati “Ndabashimira ku buryo mwari mwagerageje , ariko ibi si ukuri.”

Ni nyuma y’inkuru yanditswe na Jeune Afrique kuwa Kane tariki ya 24 Werurwe 2016 yavugaga ko Ange Kagame ari umwe mu bagize itsinda rishinzwe itumanaho by’umwihariko kugenzura imbuga nkoranyambaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Iyo nkuru ikimara gusohoka ariko, abanditsi b’iki kinyamakuru basobanuriwe n’ikipe y’abashinzwe itumanaho n’amakuru muri Village Urugwiro ko ibyo banditse atari ukuri.

Umwe mu bagize iyi kipe yasubije Jeune Afrique agira ati “Ange Kagame mwavuze ko asigaye ashinzwe imbuga nkoranyambaga mu ikipe ishinzwe itumanaho muri Perezidansi, ntabwo yinjiye muri iyi kipe.”

-2551.jpg

Abashinzwe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itumanaho Yolande Makolo na Ines Mpambara

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu nabyo byabeshyuje amakuru y’uko Ange Kagame, umwana wa kabiri wa Perezida Kagame, ari umwe mu bagize itsinda rishinzwe itumanaho muri Perezidanse y’u Rwanda.

Perezidanse y’u Rwanda ibeshyuza aya makuru yagize iti “ Ange Kagame mwanditse ko ashinzwe imbuga nkoranyambaga mu itsinda rishinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ntabwo yigeze aryinjiramo.”

Mu bihe bishize, ibinyamakuru bitandukanye byagiye byandika ko Ange yaba yarinjiye muri Politiki. Ni nyuma y’amafoto mu bihe binyuranye nkaho Ange yaherekeje umubyeyi muri White House.

-2550.jpg

Ifoto Ange ari kumwe n’umubyeyi we Perezida Kagame hamwe na Obama n’umugore we yavugishije benshi

Ni ibintu byatunguye benshi, ifoto yafashwe we na Perezida Kagame bari kumwe na Perezida Obama n’umugore we Michelle yarakwirakwijwe, itangazamakuru rirandika, havugwa byinshi, ndetse bamwe batangira guhuza na politiki uku kugaragara kwa Ange aherekeje umubyeyi we, kugeza aho nyir’ubwite (Ange) yifashishije urubuga Twitter, yanditse avuga ko bitumvikana ukuntu bamwe bahinduye politiki kuba yaraherekeje umubyeyi we muri icyo gikorwa.

Icyo gihe yagize ati “Ni gute bamwe bahinduye politiki cyangwa ikintu kibi kuba naraherekeje Papa mu musangiro muri White House?[…]”

Mu minsi ishize kandi mu gihe habaga umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Ange yagaragayemo ndetse ibinyamakuru bitandukanye nabwo byongera kwandika nk’ibyo mu 2014.

-2549.jpg

Ange Kagame na se Perezida Kagame nyuma y’umwiherero w’Abayobozi i Gabiro

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nabwo yatangaje ko ibyanditswe atari ukuri kuko kumubona ari kumwe n’umubyeyi we bitandukanye n’iby’uko yaba ari gutegurwamo umunyapolitiki.

Ubusanzwe Ange Kagame w’imyaka 22 ni umukobwa umaze kuba intangarugero kuri benshi mu nama zitandukanye agenda atanga binyuze mu nyandiko ze no mu mbwirwaruhame akora. Asanzwe ari n’umuvugizi wa gahunda ya Loni yiswe ForgiveForPeace igamije kwimakaza amahoro.

Ange Kagame ni we mwana w’umukobwa wenyine wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba akunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga aganira ku ngingo zitandukanye ku bibera mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.

Umwanditsi wacu

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Editorial 03 Nov 2016
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside  yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Editorial 04 Apr 2016
Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje

Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje

Editorial 12 Apr 2016
Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw’urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!!

Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw’urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!!

Editorial 01 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi
Amakuru

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa
Mu Rwanda

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Editorial 13 Jun 2016
Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Editorial 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru