Igipolisi cya Uganda kiravuga ko muri iyi weekend ishize cyataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kimufatiye I Kampala.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, uyu muyobozi w’inyeshyamba ngo witwa Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala yakera agerageza kwibaruza nk’ushaka ubuhungiro.
Avugana n’itangazamakuru umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yagize ati: “Mu kumuhata ibibazo, twasanze yarinjiye mu nyeshyamba mu 2000 kandi yakundaga gusura inkambi z’impunzi zitandukanye muri Uganda ashaka kwinjiza impunzi mu ngabo zabo bakabohereza mu kigo cy’imyitozo cyabo ahitwa Nganga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru”.
Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko hakomeje iperereza rigamije guta muri yombi na bagenzi be barimo Col Mbarushimana, Major Claude Musabimana, Capt. Shyirambere na Capt. Bazimpora nabo bakekwaho gushaka kwinjiza impunzi mu nyeshyamba bazikuye mu nkambi zo muri Uganda.
Abayobozi mu Muryango w’Abibumbye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, bemeza ko nubwo ibirindiro by’uyu mutwe wa FDLR byarashweho cyane muri Kivu n’ingabo za Congo, ubuyobozi bwa gisirikare bwawo bugikomeye kandi uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo ku mutekano w’akarere.
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yongeyeho ko Maj. Barrack Anan azashinjwa icyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano.
Umwanditsi wacu