• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ubwanditsi 09 Apr 2016 Mu Mahanga

​Mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abagabo 2, Twizeyimana Theoneste w’imyaka 37 na Hakizimana Tharcisse w’imyaka 26, bapakiye kuri moto amasashe bari bakuye Burundi apima ibiro 120.

Bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Rwakandari, akagari ka Muzingira umurenge wa Mutendeli.

Twizeyimana wemera icyaha akanagisabira imbabazi yavuze ati:”Turasaba imbabazi kuko twinjije amasashe tuyakuye mu Burundi kandi tuzi neza ko bitemewe n’amategeko hano mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kwinjiza no gukoresha amasashe mu Rwanda bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko kuko yangiza ibidukikije.

Akaba yagize ati:”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amasashe mu Rwanda, kuko yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”

IP Kayigi akaba asaba abaturage gutanga amakuru y’abantu binjiza amasashe mu Rwanda, anabasaba kujya birinda ko abacuruzi babapfunyikira ibyo bahashye mu masashe, ahubwo bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bantu bakiyakoresha.

Aba bagabo bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya mutenderi, igihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko abayobozi b’inganda, ab’ibigo by‟ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikomeza ivuga kandi ko umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000). Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.

Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

RNP

2016-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Ubwanditsi 31 Jan 2024
Ifoto y’umunsi

Ifoto y’umunsi

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe
ITOHOZA

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha
INKURU NYAMUKURU

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Ubwanditsi 23 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru