Ubwumvikane buke hagati ya General Kayumba Nyamwasa na Doctor Theogene Rudasingwa buhangayikishije abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje gutangariza abahisi n’abagenzi ko Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bamaze kugirana inama zitabalika kugirango bumvikane kuri ejo hazaza h’ihuliro nyarwanda ariko bakananiranwa.
Ibyo kandi ngo bikaba biterwa na ba Kidobya mu byegera byabo Abdul Ali (Dick Nyarwaya) n’abandi nkawe babateranya aho abayoboke bamaze gucikamo ibice, imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ategerejwe kandi muri ayo matora Rudasingwa akaba atemerewe kwiyamamariza indi manda ( cyane ko ngo afite ikibazo cy’uburwayi) Rudasingwa kandi kimwe na Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald bakaba barasabiwe kwirukanwa mw’ihuliro nyarwanda RNC, ibi Kayumba Nyamwasa akaba yemeranya nabyo ndetse bikaba biri mu byatumye Rudasingwa Theogene arakara cyane, mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kunyereza umutungo w’ihuliro nyarwanda ndetse nagasuzuguro.
Nkuko amakuru yaturutse mu banyamuryango ba RNC yatugezeho avuga ko , Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika Gervais Condo cyangwa Major Micombero, naho Rudasingwa we akaba yifuza indi manda cyangwa se undi muyobozi ukomoka mu bashinze ihuliro nyarwanda.
Mu magambo Rudasingwa ( Aho arwariye ) abinyujije kuri umwe mu bayoboke be yavuze ko Kayumba ashaka abantu ayoborera inyuma nkuko FPR yabigenje muri za 1990 ubwo bayoboresheje Kanyarengwe na Bizimungu Pasteur, ati ayo macenga ntabwo nyemera. Ati niba Kayumba ashaka ubuyobozi nange nzamutora ndetse ijwi ryange ararifite, ati ariko kwimika abantu ayoborera inyuma simbyemera.
Agatsiko ka Rusingwa Theogene : Musonera Jonathan, Gahima Gerard na Joseph Ngarambe bariye karungu
Ati ikindi ntemeranya nacyo n’udutsiko twabasilikare yahunganye nabo bakomeje gukorera amanama inyuma y’ihuliro nyarwanda ati kandi utwo tunama dushobora kwitirirwa Ihuliro nyarwanda kandi hari n’ubwo byaba ar’ibyica amategeko.
Mubo ashyira mu majwi harimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri mu Bubiligi ndetse na, 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, Major Micombero nawe uri mu gihugu c’yububiligi. Ati bamwe muri aba basilikare bahora mu ndege berekeza Afrika aho bakora amanama benshi muri twe tutazi nicyo agamije, ibi byose bikorwa ubuyobozi bw’Ihuliro butabizi kandi bikitirirwa Ihuliro nyarwanda ati ntabwo aribyo ndetse tugomba kubyamagana.
Twagerageje kumenya impamvu yatuma abantu nka Musonera Jonathan, Rudasingwa Theogene, mwene nyina Gahima ndetse na Ngarambe Joseph bakwirukanwa mw’ihuliro bashinze ariko ibisobanuro dukomeje guhabwa ntabwo bisobanutse, bamwe bati bayoboye nabi abandi nabo bati baribye.
Ikibazo gikomeye n’uko buri umwe akurura yishyira aho abayoboke benshi bakiyumvamo Theogene Rudasingwa naho abandi bakaba bayoboka Gen Kayumba Nyamwasa cyakora kandi Rudasingwa akaba ngo afite abantu bakimwumva akomeje kuyoboremo Ihuliro, harimo no kunaniza amatora kugeza ubu akaba yongeye yigijweyo kugeza mu kwa 8/2016, nyuma yo kuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu. Ariko ikibazo nyamukuru ni amikoro n’uburwayi butari bworoyeye Rudasingwa mu minsi ishize.
Nubwo bwose amatora yigizwayo aliko, ntabwo ishyamba ariryeru kuko ntawe uzi abaziyamamaza, Kampanye zikaba zitangiye aho Rukundo ukuliye urubyiruko muri RNC avuye Afurika yepfo aho yahuye na Kayumba Nyamwasa wamwunvishaga ukuntu agomba gutangira kumvisha urubyiruko ko impinduka mw’ishyaka zikenewe, ubundi kandi Rutabana nawe ushinzwe umuco mw’Ihuliro nyarwanda na Micombero nabo bakaba baherutse muri Afurika Yepfo aho bahuye na Kayumba Nyamwasa bakaganira kuburyo amatora azagenda.
Agatsiko ka Gen. Kayumba: Gervais Condo na Major. Micombero JM
Abantu bari ku ruhande rwa Rudasingwa harimo na Musonera Jonathan we akaba akomeje gukanga abantu bo mu bubiligi kuko niho RNC ifite abayoboke benshi kw’isi, ibi bikaba biteye impungenge abayoboke bari barayobeye muri RNC.
Umwe mu barwanashyaka ba RNC yavuze ko n’ubundi byari byaratinze ko ntagitangaza Kayumba na Rudasungwa basubiranyemo mugihe Kagame agiye gufata manda ya gatatu bo ahubwo barimo gusenyagurana.
Ikinyamakuru Rushyashya kizakomeza kubagezaho ibyo muri RNC n’abayobozi bayo.
Cyiza Davidson