• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Ubwanditsi 05 Jul 2016 IMIKINO

Bashabe Catherine wamamaye nka Kate yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be babiri.

Kate Bashabe washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’, afungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo mu Karere ka Kicukiro kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yahamirije IGIHE ko uyu mukobwa afunzwe ndetse ko batangiye gukora iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho.

Yagize ati “Kuri station ya Polisi i Gikondo, ducumbikiye umukobwa witwa Catherine Bashabe. Yafashwe ku mugoroba, ni icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be, turi gukora iperereza nyuma dosiye tuzashyikiriza izindi nzego.”

Bashabe Catherine [Kate] w’imyaka 25, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.

Ubuhamya IGIHE yahawe n’umwe mu bakobwa Kate akurikiranyweho gukomeretsa, buvuga ko intandaro ya byose ‘ni konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga’.

Kate ngo yabanje gukeka umwe mu nshuti ze [tudatangaje izina ku bw’umutekano we] amuhamagara kuri telefone amwihaniza ko nadafunga iyo konti ashobora kuzabura ubuzima bwe. Uwo mukobwa ngo yakaniye Kate yivuye inyuma ko atari we wafunguye iyo konti imusebya birangira bumvikanye ko bagiye gufatanya gukora iperereza mu gushakisha uwayihimbye.

Yagize ati “Namuhakaniye ko atari njye wafungiye iyo konti birangira ansabye imbabazi ambwira ko mwihanganira ku magambo mabi yambwiye. Ejo nibwo yanyandikiye message ambwira ko akeneye ubufasha bwanjye, yansabye ko musanga iwe mu rugo nkamuzanira Heinken zikonje enye.”

“Nahageze turaganira bisanzwe, hashize akanya mbona azanye icyuma aramfata andyamisha ku buriri bwe amaboko ayazirikira inyuma ambwira ko nintemera ko ari njye wakoze ya konti ari bunyice. Nabanje kubihakana ariko mbona akomeje gukaza umurego akankoza icyuma mu maso anyereka ko umunota ku wundi yacyintera ngapfa kuko yari arakaye cyane.”

Yongeyeho ati “Nagize ubwoba mwemerera ko ari njye wabikoze arangije amfata amajwi ndi kubivuga. Yantegekaga ibyo mvuga, yantegekaga abo mpamagara tukabivugana.”

Kate ngo yaketse undi mukobwa w’inshuti yabo bombi ko na we yaba ari inyuma y’umugambi wo gushinga iyo konti imutuka kuri Instagram. Ngo yaje gutegeka uyu mukobwa amusaba guhamagara uwo mugenzi wabo ngo abasange mu rugo kuko bafite ikibazo, undi yaje bwangu ahageze na we ahita azirikwa amaboko ahatwa imigeri n’inshyi.

Ati “Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.”

-3175.jpg

Aba bakobwa bombi bakimara kuva mu rugo rwa Kate batabaje Polisi y’u Rwanda ihita ibatabara ntetse ita muri yombi uwabakubise ubu afungiwe i Gikondo.

Source: Ibyamamare.com

2016-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ubwanditsi 08 Jul 2022
Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya

Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu,  yakoze impanuka
IMIKINO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Ubwanditsi 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru