• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

Ubwanditsi 21 Jul 2016 Mu Rwanda

Mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.

Ni amatora yaberaga mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda ya mbere ariko ntashake kwiyamamariza iya kabiri n’ubwo yabyemererwaga n’amategeko.

Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.

Uko amatora yagenze

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani bagatorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

-3331.jpg

Dr Nkosazana Dlamini Zuma

Amatora yatangiye hatorwa Perezida wa Komisiyo, maze ibihugu byari byitabiriye byose bihabwa umwanya wo kwihitiramo ugomba guhuza ibikorwa by’umuryango bihuriyemo, mu myaka ine iri imbere.

Ibihugu byitabiriye amatora byari 52, bigeze mu matora hatora 51. Abakandida bagiye bakuranwamo haherewe ku wagendaga agira amajwi make kugeza ubwo hari hasigayemo Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 wenyine, maze ibihugu 28 birifata 23 bitora yego, abura bibiri bya gatatu yasabwaga.

Komiseri ushinzwe abakozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri AU, Dr Martial De-Paul Ikounga, yavuze ko amatora yabaye akurikije amategeko, n’ubwo intego yayo itagezweho.

-3329.jpg

Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe

Ati “Nubwo waba uri umukandida rukumbi usigayemo, ugomba kugeza kuri bibiri bya gatatu. Gusa ikibazo ni uko uyu munsi nta mukandida wayagize. Ubwo hari hasigayemo umukandida umwe, byagaragaye ko nawe atagize bibiri bya gatatu, Perezida wa AU yanzura ko amatora asubikwa akazakomeza mu nama itaha, komisiyo isanzweho igakomeza imirimo yayo.”

Amatora yasubitswe hari ababikeneye cyane

Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo.

-3330.jpg

Dr Pelonomi Venson-Moitoi

Mu minsi yashize hagiye humvikana ko ibihugu byo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, byandikiye komisiyo ya AU bisaba ko amatora asubikwa kuko mu bakandida nta n’umwe mu bahari wujuje ibisabwa.

Gusa komiseri Dr. Ikounga avuga ko ukunanirwa kw’amatora kutakwitirirwa uruhande urwo ari rwo rwose, kuko buri gihugu gifite uburenganzira busesuye bwo guhitamo uko cyifuza.

-3334.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy

Ati “Icy’ingenzi ni uko twubahiriza amategeko ya AU. Kubahiriza ayo mategeko ni ugukora amatora ku gihe. Iyo amatora akozwe ku gihe buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga Yego, Oya cyangwa kudatora, byose bikagira ingaruka ku biva mu matora. Nibyo byabaye uyu munsi mu gitondo.”

Muri Mutarama umwaka utaha, byitezwe ko ECOWAS izatanga umukandida, Prof. Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal.

Byitezwe ko na Algeria izatanga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wayo, Ramtane Lamamra nk’umukandida, uyu wayoboye akanama ka AU gashinzwe umutekano akazaba uwa mbere uhataniye uwo mwanya aturuka muri Afurika ya Ruguru.

Havugwa kandi Jakaya Kikwete uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Tanzania, ndese amakuru yavuze ko uyu mwaka yari yatanze kandidatire nubwo komisiyo ya AU yaje kubihakana.

2016-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!
Amakuru

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Ubwanditsi 09 Apr 2021
Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi
Mu Rwanda

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi
POLITIKI

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru