Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 1 Kanama abapolisi b’Abarundi 126 bacyuwe n’indege ya Ethiopian Airlines. Abasigaye kuri 280 bari bamaze umwaka n’amezi 10 muri Centrafrique bahageze mu masaha y’ijoro.
Igipolisi cyatangaje ko hasigayeyo abagera ku 10 barinze ibikoresho biremereye bizaza hanyuma kandi ko nta bandi bagiye kubasimbura. Ariko ngo abapolisi babyigiye barahari igihe cyose babibasabwa inzego zibishinzwe zizabyigaho u Burundi bubohereze.
Ubuyobozi bw’Igipolisi cyabeshuje kandi amakuru yavuzwe ko bamwe muri abo bapolisi bari basabye ubuhungiro ngo kuko umutekano wabo wabangamirwa batashye mu Burundi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ONU yavuze ko rihagaritse amaserano yari ifitaniye n’igipolisi cy’u Burundi mu gikorwa cyo guhagararira amahoro n’umutekano muri Centrafrika.
Mu misi ishize ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi FOCODE ryari ryatangaje ko bamwe mu bapolisi bari mu gihugu cya Centrafika baribwiye ko bafiteimpungenge ku mutekano wabo baramutse batashye i Burundi.
Umuyobozi wa FOCODE, Pacifique Nininahazwe yari yanditse avuga ko abo bapolisi bamwandikiye ndetse na ONU kugira ibafashe kubona ubuhingiro, nk’uko BBC yabitangaje. Abapolisi b’Abarundi bari mu gihugu cya Centrafrika ni 280. Abatashe kuruyu wa mbere ni 126.