• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka

Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka

Ubwanditsi 14 Dec 2017 Mu Rwanda

Polisi y’Igihugu ivuga ko muri uyu mwaka wa 2017 abantu bagera 369 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro polisi iri kugirana n’abanyamakuru, aho iri kugaragaza ishusho y’umutekano muri uyu mwaka uri kugana ku musozo ndetse n’ingamba zo gukumira ibyaha mu minsi mikuru.

Komiseri muri Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi avuga ko n’ubwo impanuka zagabanutse ugeranyije n’umwaka ushize impanuka zikomeje gutwara w’abantu.

Abanyamaguru ni bo baza ku isonga mu bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, aho bagera kuri 34%, abakoresha moto 22% na ho abanyamagare ni 14%.

Muri izo mpanuka abakomeretse ni 685.

Yavuze ko muri rusange zagabanutse ku kigero gisaga 30% muri za bisi zitwara abagenzi kubera utugabanyamuvuduko twashyizwemo.

Imodoka zifite utugabanyamuvuduko bukora neza ni 79%. CP Rumanzi akaba avuga ko hari aho budakora neza bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Ibyaha ibihumbi bisaga 16 byarakozwe…

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Jean Marie Vianney Twagirayezu avuga ko muri uyu mwana batahuye ibyaha bisaga ibihumbi 16.

Yavuze ko polisi yashyizemo ingufu mu gutahura ibyaha, aho ibyaha by’ubwicanyi n’ubujura byatahuwe cyane. Yatanze urugero rw’abateye ishami rya Banki ya Kigali rya Buhanda , aho abakekwa boss bazaza kubashyikiriza ubutabera.

Yavuze kandi ubundi bwicanyi bwavuzwe cyane uyu mwaka nk’urupfu rwa Iribagiza Christine wari utuye ku Kicukiro wishwe muri Mata ndetse na Pasteur Maggie Mutesi.

Yavuze ko abakekwa bose babashyikirije ubutabera ndetse akaba ashimira abaturage babigizemo uruhare.

ACP Jean Marie avuga kandi muri uyu mwaka ibyaha byagabanutseho ku kigereranyo cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize.

Polisi kandi ivuga ko yanahagurukiye ibyaha byambukiranya imipaka, aho yabashije gutabara abantu 35 bari bagiye gucururizwa mu mahanga batarahagera. Ivuga kandi ko hari abandi 4 bagaruwe mu gihugu bavanywe aho bacurujwe.

Ibyaha bimunga ubukungu biri mu byo polisi yatahuye cyane, aho abakekwaho kunyereza umutungo wa rubanda ndetse na ruswa.

Polisi ivuga kandi ko mu guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga yagaruje Miliyoni 900 zari zigiye kwibwa muri Banki imwe mu gihugu.

Polisi yasabye abaturage kwitwararika muri iyi minsi mikuru, aho bakwiye kwishimisha ariko ntibihungabanye umutekano.

2017-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Rutsiro na Karongi  : Abanyamuryango ba FPR basaga  ibihumbi 600,  bakiriye  Umukandida wabo Paul Kagame

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Ubwanditsi 27 Jul 2017
Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Israel igiye gufunga ibiro n’imirongo by’igitangazamakuru mpuzamahanga cya Al-Jazeera

Israel igiye gufunga ibiro n’imirongo by’igitangazamakuru mpuzamahanga cya Al-Jazeera

Ubwanditsi 07 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza
ITOHOZA

Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011
INKURU NYAMUKURU

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ubwanditsi 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru