Kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2016, abasirikare batatu mu Ngabo z’u Rwanda ( RDF) barangije amasomo yabo mu kigo cya gisirikare cy’ubwami bw’Ububiligi, bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse bahita banahabwa ipeti ribinjiza mu cyiciro cy’abofisiye.
Abo basirikare barimo Kayitaba Christian, Steve Ingabe Karekezi na Christian Kamanzi, barangije mu kigo cyo mu Bubiligi kizwi nka “École Royale Militaire Belge”. Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ivuga ko bahise bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse bagahita bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe
Aba basirikare batatu b’u Rwanda, barangije amasomo yabo bari kumwe n’abandi benshi bakomoka mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’U Bubiligi nyirizina, izi zikaba ari imbaraga nshya igisirikare cy’u Rwanda cyungutse mu bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare.
Abo basilikare batatu ni abo bambaye impuzankano y’u Rwanda
École Royale Militaire Belge yashinzwe mu mwaka w’1834, iyi ikaba ari inshuro ya 166 abanyeshuri b’abasirikare baharangije nyuma yo guhabwa amasomo atandukanye mu bijyanye n’ubumenyi bwa gisirikare.