• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Editorial 11 Jan 2017 Mu Mahanga

Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri , niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko abafashwe ari umuyobozi wa GS Nyanza, Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11; umuyobozi wa GS Banda ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa ES Rangiro, Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21 ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga EP Ruhengeri ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1.

CIP Kanamugire yagize kandi ati:”Iperereza riracyakomeza n’ubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.”

Yagize kandi ati:” Ibi birababaje,..aya yari amafaranga agenewe imibereho y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibi bigo muri rusange; abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha ibyo yagenewe kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza.”

Mu ngingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana, havuga ko kunyereza bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

RNP

2017-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Editorial 19 Jan 2016
Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Editorial 25 Dec 2017
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Editorial 05 Sep 2023
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Editorial 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church
Mu Rwanda

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Editorial 10 Jan 2018
Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha
Mu Mahanga

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Editorial 27 Jan 2016
Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe
Mu Rwanda

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Editorial 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru