• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Mar 2018 Mu Rwanda

Umunyarwandakazi, Michaella Rugwizangoga, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, rizakora ibijyanye no guteranya imodoka ndetse n’ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha.

Rugwizangoga wize ibijyanye na siyansi mu ishami rya ‘Chemical Engineer’, afite ubunararibonye mu igenamigambi, kuyobora imishinga n’iterambere ry’ibicuruzwa. Ubunararibonye afite ku Rwanda ndetse no rwego mpuzamahanga buzamufasha kuyobora Volkswagen mu gihugu igere ku ntego.

Muri ntangiriro z’uyu mwaka, Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko muri Gicurasi 2018, uru ruganda ruzatangira icyiciro cya mbere cy’umushinga warwo mu Rwanda ruzashoramo miliyoni 20 z’amadolari.

Yavuze ko ruzateranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat [zo mu bwoko bwa Sedan] na VW Teramont (SUV) ndetse runashyireho ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha, ubu buryo bukazaba ari ubwa mbere mu Rwanda no ku Isi kuri Volksawagen.

Ubu buryo buzwi nka ‘Integrated Mobility Solutions’, ni ugusanga imodoka ziparitse ahantu ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni yawe, ibizwi nko gusangira imodoka (Car sharing).

Hari kandi n’ubundi buryo bwo guhamagara nka Taxi ukoresheje Application ikagusanga aho uri ikakugeza aho ugiye ukishyura kuri telefoni yawe, wakongera kuhava ugakoresha telefoni yawe ukabona imodoka ikwegereye ikaza kugutwara ikakugeza aho ugiye (Ride Hailing).

Rugwizangoga akimara kugirwa Umuyobozi Mukuru yavuze ko bitoroshye kuyobora ikigo kigitangira kandi kizanye imikorere mishya idasanzwe, ariko ashimangira ko gukorera mu Rwanda bizaba umusemburo uzatuma ibyo bikorwa byaguka bikagera n’ahandi hose muri Afurika.

Yagize ati “Gusabwa gutangiza no kuyobora ikigo gishya kigitangira ndetse ukagira n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa uburyo bwa mbere ku Isi bwo gusangira imodoka bwa Volkswagen, ntibyoroshye ariko ndabyishimiye kandi ndabitegereje.”

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko Rugwizangoga ari ingenzi muri uru ruganda kandi bamufitiye icyizere ko imishinga iri mu Rwanda azayibyaza umusaruro.

Yagize ati “Intumbero y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere ni imwe mu mpamvu zatumye tubenguka iki gihugu. Ndizera ko ibyo tuzatangiza dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba Volkswagen ndetse n’ubunararibonye bwa Michaella, bizatanga umusaruro.”

Volkswagen yahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu gifite ubukungu budahungabana mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gifite politiki ihamye, ibikorwa remezo byiza, guhanga udushya ndetse n’ikoranabuhanga ririmo gutera imbere kandi bigakorwa n’urubyiruko.

Ikigo cy’Urubyiruko rw’Abanyarwanda, Awesomity Lab, cyatangiye mu 2016, nicyo cyatsindiye isoko ryo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Volkswagen, buzifashisha porogaramu ya telefoni na mudasobwa izajya ifasha umuntu kubona imodoka no kuyishyura harebwe ibilometero yagenze. Bikazatangirira mu modoka 150.

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 19 Oct 2021
FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dar es Salaam:  Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli
Mu Rwanda

Dar es Salaam: Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Ubwanditsi 01 Jul 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera
Amakuru

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru