• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine

AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine

RUSHYASHYA 29 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida waryo ucyuye igihe, Fabrice Ngoga Shema, na Me Claudine Gasarabwe wagizwe Perezida w’agateganyo.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ukaba waranzwe no gushimira ibyakozwe mu gihe cy’ubuyobozi bucyuye igihe no kugaragaza icyerekezo cy’ubuyobozi bushya bw’agateganyo.

Mu ijambo rye, Fabrice Ngoga Shema yashimiye abantu n’inzego zitandukanye zamufashije mu nshingano ze, barimo abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, FIFA, CAF na CECAFA, abagize Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abatoza, abakinnyi, abasifuzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri gutera imbere, asaba ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bikomeza kubakirwaho kugira ngo urwego rw’umupira w’amaguru rurusheho gutera imbere.

Shema kandi yagaragaje ko nubwo atakiri mu buyobozi bwa FERWAFA, azakomeza gukurikira no gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko ikipe y’igihugu, Amavubi.

Yagize ati: “Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”

Ku ruhande rwa Me Claudine Gasarabwe yashimiye Fabrice Ngoga Shema uruhare yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, anavuga ko ubuyobozi bw’agateganyo buzakomeza gushyira mu bikorwa gahunda zari zisanzweho, bukazinoza aho bizaba ngombwa hagamijwe inyungu z’umupira w’amaguru.

Yashimangiye ko kugira ngo umupira w’amaguru urusheho gutera imbere, hakenewe ubumwe, ubunyamwuga, kunoza imikorere no gukorera mu mucyo.

Yagize ati: “Umushinga twatowe ngo dushyire mu bikorwa ntituzawutererana. Aho bizaba ngombwa, tuzawunoza hagamijwe inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda. Icyo dusabwa ni ugukomeza kugira ubumwe, kurangwa n’ubunyamwuga, kunoza ibyo dukora no kubazwa inshingano.”

Me Claudine Gasarabwe azakomeza kuyobora FERWAFA by’agateganyo kugeza igihe hazabera Inteko Rusange Idasanzwe izatora ubuyobozi bushya, iteganyijwe muri Mutarama 2027.

2026-10-29
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jun 2019
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024
Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani  wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

Ubwanditsi 07 Jan 2018
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo
Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru