• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Padiri Nahimana yahunze afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

Uko Padiri Nahimana yahunze afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

Ubwanditsi 28 Jan 2017 ITOHOZA

Mu mwaka w’2004 Padiri Nahimana Thomas abifashijwemo n’abapadiri bagenzi be b’I Bukavu bamusabiye pasiporo yitegura guhunga. Muri uwo mwaka Nahimana Thomas yavuye mu Rwanda agendeye kuri pasiporo y’igihugu duturanye cya DR Congo irimo visa y’abafaransa.

Padiri Nahimana wa diyoseze ya Cyangugu, ageze i Paris ari declara (déclaré ) nk’impunzi. Bamuha ubuhungiro avuga ko ntamutekano uri mu Rwanda. Ko ariyo mpamvu yagiye gushaka pasiporo y’ikindi gihugu kugirango ahave.

Nguko uko Padiri Nahimana mu buhungiro yihaye inshingano yo kwamamaza urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside ku rubuga rwe (leprophete.fr) ari nako yandika ibintu bibi ku Rwanda.Abafaransa babibonye bamuha uburenganzira bwo kuhaba, barareba basanga atarakwiye gukomeza kuba mu Rwanda ndetse mugihe gito bamuha n’ubwenegihugu b’ubufaransa.

Wakeka uti, Nahimana wiyambaje Kinshasa- Bukavu gushakirayo pasiporo ntayandi mahitamo yari afite oya ni amayeri Nahimana we ku giti cye yashatse kwereka “ABAFARANSA” ndetse n’ aba“ESPAGNORE” bamuri inyuma ko mu rwanda ntamutekano uhari, ko abantu bicwa, Abafaransa na Espagne baramwumva kandi birazwi ko nyuma ya pasiporo y’inyekongo kuboneka, abo bashakaga guhungisha Padiri Nahimana nibo bari bafite inshingano ya visa kugirango bazamugire igikoresho igihe kigeze, aricyo cy’ubu ( 2017). gukuraho Kagame.

Hari byinshi umuntu akwiye gukomeza kwibaza kuri Nahimana, Espagne na France biri mu bihugu bikorerwamo cyane propaganda y’impuzamugambi nka CDR yakera Nahimana na bagenzi be babaha amafaranga menshi yiyo Propaganda.

Abamufashije guhunga ni nabo bari inyuma y’ibi byose byo gushakisha inkunga zo kumwamamaza nk’umukandida w’umukuru w’igihugu, babizi neza ko atatsinda, ahubwo ari ugutesha igihugu cy’u Rwanda umutwe gusa ! ninabo bari inyuma y’urubuga rwe leprophete n’ishyaka Ishema ( Parmehutu (Hutu-Power ) yavukiye i Paris.

Mugutegura ibi byose nka journal Kangura, tariki 25 Kamena 2015, leprophete yanditse iti : « Ndabasabye mbakangurira abahutu bose iyo bava bakagera bari mu rwanda ko bakwiye guhaguruka kwigobotora ingoma y’igitugu ntutsi ibaryamira, ibabuza uburenganzira bwanyu ».Ngiyo ideologie ya Parmehutu ( Kayibanda na Gitera) na Kangura.

Hari amakuru avuga ko Nahimana, abazungu uretse Abafaransa, abandi bamwimye imfashanyo ibi ariko ntitwabihamya, abazungu ngo barabibonye iby’amacakubiri ye babona ko najya mu rwanda bizajegeja ubuyobozi buriho bukarekura imfungwa zirimo Victoire Ingabire, Deo Mushayidi ngo Nakizito Mihigo.

Muri misiyo Nahimana yarimo muri Amerika I Texas aho bita Laredo aha Thomas Nahimana yahuye n’abanyarwanda b’impunzi barimo Rusesabagina Paul n’undi muntu Rusesabagina yahemukiye witwa DR Eliel (Nataki) Ntakirutimana nyiri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba aho Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza aho yari afungiye ibyaha bya Jenoside bakaba abanyakibuye. Nahimana kandi yabonanye n’abanzi b’u Rwanda batandukanye. Habaye inama iyo nama yakusanyirijwemo amafaranga atari make yo guha Nahimana ngo ajye mu Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho, Nahimana yavuze ko agiye mu Rwanda kumara abahutu ubwoba ngo kandi ari benshi ko ajyanye misiyo yo kubabwira kwitondera umuyobozi batibonamo, butari ubwa mwene wabo.

Imitwe ya Nahimana

Mu matangazo yari yakwirakwije hirya nohino we n’ishyaka rye, ryavugaga ko uyu mupadiri n’abamuherekeje bazagera i Kanombe baturutse i Paris kuwa mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.

Ibi yari yatangaje byari ikinyoma, ahubwo yinyujije ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi, kugirango abantu bamubone, arangije akwirakwiza udufoto twe kuri whatsapp, ari mu ndege kukibuga kitazwi, kugirango abone icyo abwira itangazamakuru. ( Reba agafoto )

-5523.jpg

Thomas Nahimana ari kukibuga cy’indege kitazwi

Ikibazo cya Thomas ni uko abeshya cyane kandi byaje gutahurwa n’uko indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye.” Naho ubundi rwose nkuko twabitohoje nta rupapuro rwa Leta y’u Rwanda ruri kukibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi rubuza Nahimana gutaha.

Hari kandi mwene wabo wa Nahimana yatekeye umutwe amuraza ku kibuga cy’indege cya Kanombe amutegereje, amaso yaheze mu kirere, nawe yabeshye bene wabo benshi ko Nahimana yabujijwe gutaha.

Twaje kumenya kandi ko ari ikinamico Nahimana yakinnye kugirango abone uko akomeza gusaba inkunga, anasobanure (JUSTIFICATION) ibya Cash yakuye muri Amerika n’amafaranga yahawe n’Abafaransa nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame yavugiye munama ya biro politiki y’umuryango RPF-Inkotanyi avuga ako atumva impamvu Nahimana yabujijwe kuza, maze Nahimana abyuririraho asaba amafaranga menshi mu bazungu yo gutaha ngo Kagame yabyemeye, ariko mu byukuri ibyo byo gutaha n’imitwe ntagahunda Nahimana afite yo kujya mu Rwanda, kuko aziko yabazwa ibyo yakoze ageze mu Rwanda.

Azakomeza kwitwaza iby’impapuro zinzira n’ibya visa asebye u Rwanda ko rwamujije gutaha, ariko ibi byose ni ukubeshya. Ninde se wamubujije gutaha ko yasabye Visa nk’Umufaransa, naze akubitane na Komisiyo y’Amatora imubaze ukuntu umufaransa ashaka kuyobora abanyarwanda. Kereka niba tukiri mu bukoroni.

Ikindi biragaragara ko Padiri Thomas Nahimana afite imiziro yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihug cy’u Rwanda, ingingo ya 99 mu itegeko nshinga igira iti:”Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba afite ubwenegihugu bw’inkomoko nyarwanda, nta bundi bwenegihugu afite; Naho Nahimana wigize umufaransa ushaka kuyobora Abanyarwanda bizamurushya. Reka tubitege amaso.

Burasa jean Gualbert

2017-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe  igitaraganya muri Rwandair

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Mu bihugu 10 byamunzwe na corruption kurusha ibindi ku isi bitatu biri muri Afurika

Mu bihugu 10 byamunzwe na corruption kurusha ibindi ku isi bitatu biri muri Afurika

Ubwanditsi 14 Feb 2016
Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ubwanditsi 04 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda
Amakuru

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Ubwanditsi 18 May 2022
Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi
ITOHOZA

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru