Nigeria iramagana ubutegetsi muri Afurika y’Epfo ibushinja yuko bigaragara yuko ubwicanyi bukorerwa abandi banyafurika muri icyo gihugu bumaze gufata indi ntera kandi ntacyo bububwiye.
Ibiro bya Perezida muri Nigeria biheruka gusohora itangazo rivuga yuko Abanigeria bamaze kwicirwa muri Afurika y’Epfo, hagendewe ku rwango rw’abanyamahanga (Xenophobic attacks), bagera ku 116, barimo 20 bishwe umwaka ushize !
Muri iryo tangazo umujyanama mukuru muri Presidansi ya Nigeria, Abike Dabiri-Erewa, akavuga yuko ibyo bitemewe, agasaba umuryango w’ubumwe bwa Afurika kugira icyo ubikoraho ngo ubwo bwicanyi bwibasira abandi banyafurika bakomoka mu bindi bihugu buhagarare.
Abike Dabiri-Erewa
Ubundi bwicanyi bukomeye bwibasiye abanyanigeria buri gukorwa kuva kumunsi w’ejo kuwa gatatu n’uyu munsi kuwa kane.
Baricishwa amabuye
Amakuru avuga ko Nigeria yamaze guhura n’abategetsi bo mu rwego rwo hejuru muri Afurika y’Epfo, barimo ambasaderi w’icyo gihugu Aguja kubera kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa abantu bayo muri Afurika y’Epfo.
Perezida JACOB ZUMA
Muri Afurika y’Epfo hari Abanigeria babarirwa mu bihumbi 800, abenshi muri bo bakaba babarizwa Johannesburg !
Kayumba Casmiry