• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Ubwanditsi 03 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hateranye inama ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yanzura ko abakinnyi b’abanyamahanga bava kuri batatu mu kiciro cya mbere bagera kuri batanu ariko hazamo umwihariko ku bigendanye n’imyaaka.

Mu bindi iyi komite nyobozi yanzuye ni uko mu kiciro cya kabiri mu bagabo ho hanzuwe ko abanyamahanga baguma 3, ni mu gihe mu kiciro cya mbere mu bagore hemejwe ko abanyamahanga nabo baba batatu naho mu kiciro cyabo cya kabiri ho ntan’umwe wemewe.

Muri iyi komite nyobozi kandi ni naho hanzuwe ko imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022 uzatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021.

Kugeza ubu imikino yo mu kiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 wasojwe APR FC itwaye igikombe, naho ikipe ya Sunrise FC ndetse na AS Muhanga zigiye mu kiciro cya kabiri kitarakinwa kugeza ubu.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye, ni uko imikino y’amakipe yo mu kiciro cya kabiri hataremezwa n’iba koko izaba, aha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryavuze ko ibijyanye n’iyi mikino bizatangazwa mu minsi ya vuba.

Muri iyo nama ya komite nyobozi ya FERWAFA, yemeje ko ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.

Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.

Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugirango yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.

Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

2021-08-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Ubwanditsi 24 Feb 2019
Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Ubwanditsi 17 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
INKURU NYAMUKURU

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Ubwanditsi 24 May 2018
Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]
UBUKUNGU

Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]

Ubwanditsi 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru