• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Editorial 28 Feb 2017 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere Me Bernard NTAGANDA w’ishyaka PS-Imberakuri wari watangaje ko atangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubiro b’urugaga rw’aba Avocat yasohowe ikubagahu n’abashinzwe umutekano ba TOPSEC.

Icyo twabashije kumenya ni uko Me B. NTAGANDA wari wiyemeje kuharara n’ubwo ari hanze bwose ngo kugeza igihe ikibazo ke gikemukiye, nyuma y’uko asohowe n’abashinzwe umutekano yaje kuryama mu modoka, aho yakuwe saa yine z’ijoro n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuko bitemewe kurara aho hantu.

Impamvu yatumye Me NTAGANDA yiyemeza gukora iyo imyigaragambyo ngo ni ukugirango aharanire uburenganzira bwo kugirango akomorerwe gusubira mu mirimo ye yo kunganira ababuranyi biciye muri Cabinet d’avoca ye. Iyi mirimo yari yarataye akayoboka inzira ya Politiki. Bernard Ntaganda yakunze kumvikana avuga ko afite akayihayiho ka Politiki, ariko ubanza kamurangiranye.

-5953.jpg

-5951.jpg

Me B. NTAGANDA

Me Julien- Gustave KAVARUGANDA, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yatangaje ko Me Ntaganda koko yatangiye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere ariko ibituma yigaragambya bikaba bidafite ishingiro kuko yasabwe ibyangombwa bisabwa akanga kubitanga.

-5952.jpg

Me Kavaruganda Julien ukuriye Urugaga rw’Abavoka

Me Julien- Gustave KAVARUGANDA avuga ko ibisabwa bitatu birimo kwerekana icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko igifungo kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu, gutanga ibirarane by’imisanzu utatanze ndetse no kugaragaza aho ugiye gukorera nyuma y’igihe ukuwe ku rutonde rw’abavoka. Ibi byose ngo ntabyo Me Ntaganda yatanze, kandi ngo ntabwo yashyirwa ku rutonde adatanze ibisabwa byose.

Umwanditsi wacu

2017-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Editorial 25 Dec 2017
DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Editorial 02 Oct 2016
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Editorial 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye
ITOHOZA

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Editorial 02 Mar 2017
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Editorial 10 Sep 2018
Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha
HIRYA NO HINO

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Editorial 04 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru