Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, petit stade i Remera mu Karere ka Gasabo habereye umuhango wo guha impamyabumenyi ya kaminuza ya UTB, Abanyeshuri basanga 826 muribo 62% byabanyeshuri baragije muri iyi kaminuza y’ikoranabuhanga nubukerarugendo n’Abari nabategarugori.
Mukarubega Zulfati yavuze ko abanyeshuri baragije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and Tourism Management and Business Information Technology, ngo bagiye ku isoko bakenewe cyane mu mashami ajyanye no kwakira abantu (customer care).
Mukarubega avuga ko gutanga servisi inoze bikiri hasi mu Rwanda ari uko hakiri imyumvire yokudakoresha abantu babyigiye ahubwo abatanga servisi bagashaka gukoresha abatabizi bahemba macye.
Umwe mubanyeshuri urangije mu ishami ry’ubukerarugendo Celine Namahoro avuga ko ubumenyi afite azabukoresha mu kurushaho kurata igihugu cye ku banyamahanga bagisura. Ati” intego ye ni ukwihangira umurimo akiteza imbere”.
Dr Kabera Callixte umuyobozi w’iyi Kaminuza avuga ko abarangije bitezweho umusanzu ukomeye mu kunoza imitangire ya servisi mu mahoteli, mu bukerarugendo no mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Dr Baguma Abdallah Umuyobozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ireme ry’uburezi yavuze ko kuba aba banyeshuri baragize amahirwe yo kwiga umwuga ukenewe mu gihugu hari ikizere bitanga mu byo bagiye gukora.
Dr Abdallah yasabye abanyeshuri 826 barangije mu mashami anyuranye muri iyi kaminuza gushyira umutima ku indangagaciro no kubumenyi bavanye ku ishuri mu byo bazakora byose hanze bagiye kwiyubakira igihugu kuko ntawundi bazabona ububakira uRwanda. Ati” mukwiye kubera abandi intangarugero kugirango nabarumuna banyu muzababere urugero rwiza”.
Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB
Safi Emmanuel