John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, yasimbuwe kuri uyu mwanya aho byemejwe ko Col Chance Ndagano wari umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare; ariwe muyobozi w’agateganyo w’iki kigo gishinzwe ingendo z’indege.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niyo yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye.
Kuva mu Ukwakira 2010 nibwo John Mirenge yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RwandAir nyuma yaho yari amaze amezi atatu ari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir asimbuye Rene Janata wari ugizwe umuyobozi mu ikompanyi ikomeye mu by’indege mu Budage, Lufthansa.
Col Chance Ndagano wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo muri RwandAir yari asanzwe ari Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa gisirikare. Yaburanishije imanza zikomeye zirimo urwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be baregwaga ibyaha birimo gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Emmanuel Muvunyi wari Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, ashinzwe ibizamini we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza asimbuye Dr Mugisha Sebasaza Innocent.
Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko Muhire Louis – Antoine, Rwiyemezamirimo wakoze ikoranabuhanga rifasha mu kohererezanya amafaranga rizwi nka MERGIMS yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mbere y’uko ajya mu byo kwikorera, yabaga muri Canada aho yari umupolisi.
Naho Claudette Irere wigeze kuba Umuyobozi wa K Lab yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ushinzwe ikoranabuhanga.
Col Chance Ndagano yari umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare