• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2017 Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo (UNMISS), Abyei (UNSFA) na Haiti (MINUSTAH), kuwa gatanu tariki ya 7 Mata, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

-6274.jpg

I Juba abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bacana urumuri rw’icyizere

Aba bari mu butumwa bw’amahoro, muri iyo mihango yo kwibuka, bari kumwe n’abahagarariye ubuyobozi mu bihugu bakoreramo, abandi bo mu bindi bihugu nabo bari mu butumwa bw’amahoro, abihayimana, ndetse n’abaturage bo muri ibyo bihugu; bose hamwe bakaba barifatanyije mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

-6275.jpg

Muri ibyo bikorwa, harimo urugendo rwo kwibuka Jenodide yakorewe abatutsi, amasengesho ndetse n’ubuhamya n’amagambo anyuranye; byose byavugaga uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n’aho u Rwanda rumaze kugera mu kwiyubakwa.

Sudani y’Epfo – Malakal

-6276.jpg

I Malakal bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Muri Sudani y’Epfo, abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal bifatanyije n’abanyarwanda bahaba ndetse n’intumwa za leta y’icyo gihugu n’abahagarariye umuryango w’Abibumbye kunamira no guha icyubahiro abagore, abagabo, n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uwo muhango wo kwibuka, ukuriye ibiro bishinzwe ibikorwa bya Loni aho Malakal Hazel Dewet, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ku baturage ba Sudani y’Epfo, kuko barwana ahanini biturutse ku moko yabo.
Yavuze ko bakwiye gukura isomo ku Rwanda, ukurikije ukuntu rwikuye muri ibyo bibazo; ubu rukaba rutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo guharanira amahoro hirya no hino mu bihugu.
Ukuriye ibikorwa by’amahoro mu gace k’amajyaruguru Brig. Gen XIE Zhijun yavuze ku mateka y’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro. Yagize ati:” u Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani (AMIS) mu mwaka w’2004. Ubu abapolisi n’abasirikare barwo bari hirya no hino ku isi muri ibyo bikorwa by’amahoro; ku buryo u Rwanda ari urwa 5 ku isi mu kugira abashinzwe umutekano benshi muri ubwo butumwa. Birerekana rero ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya Jenoside hose ku isi”.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi, ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda yavuze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yagize ati:” dufite inshingano zo kwigisha urubyiruko ayo mateka, bityo bagakuramo amasomo atuma ejo habo n’igihugu haba heza. Twibuka kugira ngo tugire umuryango mushya kandi muzima n’igihugu gishya kitarangwamo amacakubiri, guheza, urwango ndetse kizira kuzongera kubamo Jenoside”.

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwibuka; u Rwanda rugeza ku mahanga n’abandi ukuri nyako kw’amateka yabaye hagamijwe ko amahano yabaye atakongera ukundi; kubigeraho bikaba bisaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyatuma ibyabaye byakongera.

ACP Mutsinzi yagize ati:” twibuka dutekereza aho twavuye bityo tugaharanira kubaka ejo hazaza n’abazadukomokaho. Twibuka kandi tuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo tukiyemeza ko tugomba kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma yakongera kubaho”.

Sudani y’Epfo – Juba

-6277.jpg

Walk to remember i Juba

Imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yanabereye mu Mujyi wa Juba, aho yitabiriwe n’abanyarwanda bahatuye, umuyobozi wa Polisi z’ibihugu ziri mu butumwa bw’amahoro CP Bruce Munyambo, Uwungirije uhagarariye umunyamabanga wa Loni muri Sudani y’Epfo Mustapha Soumare, uwari uhagarariye SPLA Maj. Gen. Matier Deng , umuyobozi wungirije wa Polisi ya Sudani y’Epfo Lt. Gen. James WINYAOK n’abandi.

Lt Col. James Burabyo, wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo, nk’umushyitsi mukuru; yagarutse ku kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yagize ati:” umuryango mpuzamahanga wose urahamagarirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza ndetse n’ababafasha; kuko hari abidegembya mu bihugu hirya no hino”.

Yavuze ku bumwe bw’abanyarwanda n’uruhare biyemeje kugira mu guharanira imibereho yabo no kwishakamo ibisubizo bitandukanye kubera umurongo mwiza w’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame; kuko ariwe wakoze ibishoboka byose igihugu kikaba gifite ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera bwa bose, amahoro n’iterambere rirambye.

Uwari uhagarariye umuryango w’abibumbye muri uwo muhango wo kwibuka, yavuze ko kuba jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yarabaye, byerekana ugutsindwa kw’umuryango mpuzamahanga mu kurengera ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga icyo gihe.

Yashimiye abitanze bose bakabura ubuzima bwabo kugira ngo bahagarike Jenoside, akomeza ashima u Rwanda kuba rwaravuye muri ayo mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rugeze ku rwego rushimishije mu by’ubukungu ku buryo ari intangarugero muri Afurika ndetse rukaba runashimirwa kuba rwarashyizeho gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage barwo.

Abyei

Mu gace ka Abyei kari hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo, umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abapolisi, abasirikare ndetse n’abasivili bari mu butumwa bw’amahoro bakomoka mu bihugu bitandukanye. Umuhango wo kwibuka wari uyobowe na Maj. Gen. Tesfay Gidey, umuyobozi w’agateganyo w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ako gace.

RNP

2017-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubwanditsi 08 Jul 2021
Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 May 2017
Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Ubwanditsi 11 Aug 2022
PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa
Mu Rwanda

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?
Amakuru

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru